Perezida wa Kenya, William Ruto, akaba ari na we uyobora Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, yatangaje ko amakimbirane akomeje kuba muri Afurika ari guteza Umugabane igihombo cya miliyari 18 z'amadolari buri mwaka.
Ibi yabitangarije mu mwiherero wabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025. Mu butumwa bwe yagize ati: “Hagati ya Mata na Kamena 2024 gusa, muri Afurika hagaragaye ibibazo by'iterabwoba bigera ku 1.000 byatumye hapfa abantu 4.818.”
Yavuze ko uyu munsi Afurika
ituwe n’abagera kuri miliyoni 35 z’abavanywe mu byabo, impunzi miliyoni 8.9,
abasaba ubuhungiro miliyoni 1.1, n’abandi miliyoni imwe batagira ubwenegihugu.
Yagaragaragaje ko ibibazo
by’amakimbirane byongeye gukaza umurego, bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku
buzima bw’abatuye uyu mugabane, aho yahise atanga urugero ku ntambara iri
kubera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni mu gihe no muri Sahel,
ibihugu nka Mali, Burkina Faso, na Niger bikomeje guhangana n’inyeshyamba
ziyongera n’imitwe yitwara gisirikare ifitanye isano na al-Qaeda na ISIS,
bikomeza guhungabanya akarere.
Sudani nayo, yahuye
n’imvururu zikabije, aho imirwano hagati y’ingabo n’abaparakomando yatumye
igihugu kiba mu kajagari kuva muri Mata 2023. Ruto
yashimangiye ko umutekano w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri iki gihe udafite
ibikoresho bihagije kugira ngo ukemure ibibazo byugarije uyu mugabane, asaba ko
hajyaho ingufu z’amahoro n’umutekano mu buryo bwihuse.
TANGA IGITECYEREZO