Kigali

Jadox wakoreye abahanzi benshi i Burayi yakoze ubukwe ashyigikiwe n’abarimo The Son- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2025 16:47
0


Uwanyirawe Didier uzwi nka Jadox. D wamenyekanye cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye cyane cyane abo ku Mugabane w’u Burayi, yakoze ubukwe n’umukunzi we Irambona Safi nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo.



Ibirori byabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, bibera mu gihugu cya Finland giherereye mu Majyaruguru y’umugabane w’u Burayi. 

Jadox. D mbere y’uko yimukira muri Finland, yakoze ibiganiro byatambukaga imbonankubone kuri Lemigo TV yaje guhinduka Royal Tv.

Yanakoraga ibiganiro birimo icyo yahuriragamo na Eddie Mwerekande, cyari gikunzwe cyane dore ko kibandaga ku guhugura abaturage, kigakorera ubuvugize abanyarwanda no gususurutsa abakurikiraga iki kiganiro.

Jadox. D yabwiye InyaRwanda ko umwaka wari ushize akundana n’uyu mukobwa, byagejeje ku kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu cya Finland mu nyubako ya Labella. Akaba ari na ho habereye ibirori byo gusaba no gukwa no kwakira abitabiriye ubu bukwe.

Jadox.D akoze ubukwe nyuma y’igihe gishize akorana n’abahanzi batandukanye binyuze mu kubatunganyiriza ibiganiro kuri shene za Youtube, gutanganya amashusho y’indirimbo zabo n’ibindi.

Uyu mugabo yakoranye cyane na NickP Family ndetse akiri mu Rwanda yakoranaga na ‘Shene’ ya Yverry na Vanillah dore ko ari we wayoboraga amashusho y’indirimbo n’ibindi bikorwa b’amashusho bya Yverry.

Jadox.D muri ibi bihe ari gukorana n’abahanzi bo ku mugabane w’u Burayi mu gufata no gutunganya ibikorwa by’indirimbo zabo. Yaherukaga gukora indirimbo ‘Yesu Yarazutse’ ya N Fisto, ‘Atatenda’ na ‘Umukunga’ za Eric Niyonkuru n’izindi.  

Ubukwe bw'uyu mugabo bwatashywe n'abarimo umuhanzi The Son wamamaye cyane ubwo yakoranaga umuziki na mugenzi we G-Bruce. The Son ariko anazwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Nahita Nsara', 'Ndaremba', 'Burundu', 'Ndi uwawe' yafatanyije na Edouce, 'Mon Oasis', 'Umutimwa wawe' n'izindi. 

Jadox wamenyekanye mu gutunganya amashusho y'indirimbo, yasabye anakwa umukunzi we Irambona Safi 


Ibirori by'ubukwe bya Jadox n'umukunzi we Irambona byabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025 


Irambona Safi ari kumwe na basaza be bamushyikiriza umugabo we biyemeje kubana akaramata 


Irambona Safi yarahiriye kubana ubuzima bwe bwose n'umugabo we Jadox 


Ibi birori byahuje inshuti n'abavandimwe basanzwe batuye mu gihugu cya Finland


Jadox yavuze ko umwaka n'igice byari bishize ari mu rukundo n'umukunzi we

Itorero ry'abanyarwanda ribarizwa muri Finland ryasusurukije ubu bukwe 





Umuhanzi The Son wamenyekanye akorana umuziki na G-Bruce yatashye ubukwe bwa mugenzi we



Niyubahwe Benjamin; Producer wa 'Audio" wakoze indirimbo nyinshi Niyonkuru Eric, bari ni gukorana cyane muri iki gihe

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YAKOZE IMIRIMO' YA ERIC NIYONKURU NA UMUKUNGA

">

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ATATENDA' YA ERIC NIYONKURU YAKOZWE NA JADOX

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YESU YARAZUTSE' YA N FISTON

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND