RFL
Kigali

ADEPR: Itorero rimaze imyaka 80, reba ikinyejana turimo! - Rev Ndayizeye yahaye umugisha Hiphop anavuga ku kwimika abagore

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/05/2022 19:28
0


Nyuma y'uko mu minsi ishize habonetse korali ya mbere muri ADEPR ifite indirimbo ziri mu njyana ya Hiphop bikaba inkuru iryoshye ku mbuga nkoranyambaga, Umushumba Mukuru w'iri Torero yagize icyo avuga kuri iyi njyana yadukanywe bwa mbere mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana na Bright Patrick kuri ubu utuye muri Canada.



Itorero rya Pentekote (ADEPR) ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1940 ritangijwe n'Abamisiyoneri bo muri Suwedi. Kugeza ubu rimaze imyaka 82 mu gihugu cy'u Rwanda. Magingo aya rifite abakristo hafi Miliyoni eshatu. Ni itorero ryaguka umunsi ku wundi, dore ko mu mezi 4 ashize yonyine ryungutse abakristo barenga ibihumbi 25 (25,809). Abakristo baryo uretse kuba bazwiho gusenga cyane, kuzura umwuka, gutura n'umutima ukunze, banatojwe umuco mwiza wo kwizigama dore ko mu gihembwe cya mbere cya 2022 abibumbiye mu bimina bizigamye arenga Miliyari 2 Frw. 

Bright Patrick wakongeje umuriro muri za 2011 ukaba ugeze neza muri ADEPR muri uyu mwaka wa 2022, akiri mu Rwanda yasengeraga muri Zion Temple Gatenga. Azwi mu ndirimbo "Umucunguzi", "Imbohe", "Ndiho", "I.D" Ft Gaby Kamanzi, "Komerezaho" Fr Ashimwe Dominic, "L'inverse", n'izindi. Atangiza iyi njyana muri Gospel mu Rwanda, abakristo benshi ntibabyumvaga, gusa hari bacye babengutse uburyo bushya yinjije mu ivugabutumwa bamujya inyuma baramushyigikira. Muri abo harimo Apotre Dr Paul Gitwaza wahise atangaza ko azakorana indirimbo n'uyu muraperi, gusa na n'ubu ntirakorwa - ashobora kuba yarabuze umwanya!.

Nawe wiyumvishe injyana itaravugwagaho rumwe muri Zion Temple, Restoration Church n'andi matorero y'abavutse ubwa kabiri (Born Again Churches), noneho wibaze uko byari bimeze ku Itorero ry'Abanyamwuka rya ADEPR. Wibitindaho cyane, birashoboka rwose ko uwari guhingutsa gukora iyi njyana mu myaka ya kera, yari guhita acibwa bitewe n'amahame akakaye y'iri torero. Icyakora ibintu biri guhinduka muri iyi minsi kuko iyi njyana yamaze guhabwa umugisha n'abanyabubasha muri iri torero. Imana yakoreye muri Zion Temple bagaha umugisha injyana ya Hiphop, ni nayo yakoreye muri ADEPR bayakirana yombi.


Rev. Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru wa ADEPR

Mu bihe bya vuba bishize iyo waganiraga n’abayobozi bakuru bo muri ADEPR, bakubwiraga ko nta njyana yihariye ikwiriye guhimbazwamo Imana aho bumvikanishaga ko injyana zose zemewe muri iri torero, gusa ibi bisa nk’imvugo ya Politike kuko inshuro nyinshi byagiye bivugwa ko abakora injyana ya Hiphop bahezwa ku ruhimbi, umuraperi ugerageje akemererwa kuririmba gusa mu cyumba cy’amasengesho ariko adashobora kubona aho amenera ngo aririmbe mu materaniro n’ibiterane. Ntibagucaga, ariko kandi ntibaguhaga umwanya. Ubu, biratandukanye kuko iyi njyana iri gukoreshwa mu materaniro ya ADEPR, ibiterane n'ahandi.

Kuva mu 2014 abaraperi bo muri ADEPR baharaniye guhabwa rugari bakabwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu njyana ya Rap ariko bakanga gufungurirwa umuryango n'abashumba. Bisabye urugendo rw'imyaka 8 kugira ngo bemererwe kuririmbira Imana muri iyi njyana. Ibi babyemerewe nyuma y'aho korali yo muri Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba nayo igaragaje inyota ifite yo kwamamaza Yesu muri iyi njyana ikunzwe n'abatari bacye by'umwihariko urubyiruko. Abuzukuruza n'Ubuvivi bw'abakristo ba ADEPR, bazahora bazirikana ko ku ngoma ya Rev. Isaie Ndayizeye ari bwo injyana ya Hiphop yahawe agaciro mu Itorero ry'Abanyamwuka.

INKURU WASOMA: Hiphop yinjiye byeruye muri ADEPR! Ikiganiro na Alphonsine wa Korali Umucyo y'i Kirehe wahimbye 'Inzu barayitaha' yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Tariki 29 Mata 2022 mu kiganiro n'abanyamakuru cyanatambutse imbonankubone (Live) ku bitangazamakuru bya ADEPR aho Umushumba Mukuru w'iri Torero, Rev Isaie Ndayizeye, yanagaragarizaga abakristo ishusho y'iri torero mu gihembwe cya mbere cya 2022, umunyamakuru wa InyaRwanda.com yasabye ijambo, abaza Umushumba Mukuru icyo avuga ku njyana ya Hiphop muri ADEPR, 'Agahoziyana' kagezweho ku banya-Kigali, n'ibindi bitari bimenyerewe muri iri torero mu myaka yashize. Yabajije iki kibazo nyuma y'aho Umushumba Mukuru yari avuze ko iri torero ryatangije 'uburyo bushya' bw'ivugabutumwa buzatuma haboneka iminyago mu nguni zinyuranye iri torero ridasanzwe rikoreramo ivugabutumwa.

Rev. Isaie Ndayizeye ushyize imbere impinduka mu Itorero n'Amavugurura y'amahame amwe n'amwe, yavuze ko ari byiza gutekereza ku buryo bushya bw'ivugabutumwa na cyane ko itorero rimaze imyaka 80 ridakwiriye kuba rikigendera ku byagenderwagaho n'abo mu binyejana byahise. Yatanze urugero avuga ko ntawatekerezaga ko wabwiriza wisunze Youtube, abantu bakihana. Yahamije ko injyana atari ikibazo na gato ahubwo ko icyarebwaho ari ubutumwa buri mu ndirimbo. Ati “Uburyo bushya bw’ivugabutumwa, ni byiza ko tubutekereza. Itorero rimaze imyaka 80, reba ikinyejana turimo. Ese mbere wari uzi ko umuntu yabwiriza akoresheje Youtube abantu bakihana?”.


Deo Imanirakarama, umutetsi w'umwuga unafite Resitora yise "Mu mutuzo Resto" mu buhamya bwe avuga ko kera yari umusambanyi kabuhariwe n'umunywi w'urumogi, Imana iza kumutarura imuha agakiza. Yasanze injyana nziza yatambutsamo ubutumwa bwiza n'impanuro ari Rap, nguko uko yisanze muri Hiphop benshi bafata nk'injyana y'umujinya ndetse n'ibirara kandi atari ko kuri!

Rev. Isaie Ndayizeye uherutse gutorerwa kuyobora ADEPR muri Manda y'imyaka itandatu, arakomeza ati "Ikibazo cya mbere ntabwo ngishyira muri Rhythm (injyana). Twashyizeho Minisiteri ishinzwe amakorari n’abaririmbyi, ntabwo navuga ngo uyu mwanya Hip Hop muri ADEPR ntabwo zemewe, ntabwo abantu bakora gutya, ahubwo tugira ikiganiro hano gihugura abaririmbyi (Aravuga Radiyo ya ADEPR yitwa Life Radio). Ikigira indirimbo ubutumwa bwiza ni iki? Ikiyigira ikibazo mu ivugabutumwa ryayo ni ikihe? Ni cyo abantu bakeneye kuzasesengura, bakareba.”

Mu gusoza, yatanze urugero rushimangira ko injyana ya Hiphop nta kibazo na kimwe ifite, avuga ko ushobora kujya mu gihugu kimwe ugasanga iyi njyana ariyo yemewe gusa, izo wari umunyereye mu gihugu cyawe ugasanga zo zitemewe. Ati: “Ushobora no kujya mu gihugu ugasanga ama Rhythm (injyana) twemera twe, muri icyo gihugu uburyo bwemewe mu ivugabutumwa rikoreshwa cyane ni Hiphop, ntabwo ikibazo nakita rhythm, ahubwo nazabyitaho cyane, ariko dufite n’abahanga mu by’imiririmbire. Ntabwo nabwira abaririmbyi ngo Hiphop ni ikibazo, ikibazo si icyo.”

Uretse injyana ya Hiphop yamaze kwemerwa muri ADEPR, iri Torero rinafite ubundi buryo bushya butari busanzweho buzajya bukoreshwa mu ivugabutumwa. Urugero ni ivugabutumwa riciye mu mukino w'amaguru (Football) rimaze kuzana abizera bashya 500 mu mezi 4 gusa y'uyu mwaka. Harimo kandi za Minisiteri zigera ku 10 nazo zizunganira ivugabutumwa. Ntibasobanuye ingingo ku yindi y'uburyo bushya bwose bugiye gukoreshwa, gusa hitezwe impinduka nyinshi muri iri torero ku buyobozi bwa Rev. Ndayizeye. Ku bijyanye niba ADEPR iteganya kwimika abagore (bakaba abapasiteri), ubuyobozi bw'itorero bwavuze ko hari byinshi biri kwigwaho.


Rev. Ndayizeye avuga ko Hiphop atari ikibazo!

Tugaruke kuri Hiphop! Deo Imanirakarama ni we magingo aya ufatwa nka nimero ya mbere mu baraperi babarizwa muri ADEPR. Asengera muri ADEPR SEGEM i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ni umuhanga cyane mu mirapire ye n’imyandikire, akaba yaramamaye mu ndirimbo zirimo: “Arabikora”, “Hunga Udapfa” Ft Ariella, “Imbwa”, “Imana y’ukuri” Ft Joyce, "Avumwe" Fr Annette Murava, n’izindi. Mu gihe gishize yatubwiye ko Imana yamuganirije ku njyana ya Rap, imusaba kuyihagarika by'agahe gato. Ubu yayigarutsemo ndetse ari gukora na Trap ikunzwe bikomeye n'urubyiruko muri iyi minsi ya none. Kanda HANO wumve indirimbo ye ya Trap yise 'Zanira Yesu'.

Ese kuba Hiphop itari yemewe muri ADEPR si byo byatumye umuhungu w'uwari Umuvugizi Mukuru yibera umuraperi mu muziki usanzwe?


Bishop Jean Sibomana wayoboye ADEPR mu myaka yashize, ni umwe mu batarahaye agahenge injyana ya Hiphop muri iri torero kuko atigeze ahanagura amarira abaraperi bahoraga barira umunsi ku wundi. Igitangaje, umuhungu we Nshizirungu Jonathan [Nshizo Exploiter] ni umuraperi ukomeye mu muziki usanzwe (Secular music), ibintu ushobora guhuza no kuba yari afite impano ariko atemerewe kuyikoresha mu itorero ryayoborwaga na Se. Birashoboka ko atari ko kuri, gusa na none iyo uheza impano za bamwe, uko bimeze kose bigira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubuhanga bw'uyu musore wa Sibomana bwagaragariye mu ndirimbo yise "Vuga Yeah" yasohotse mu mwaka wa 2015. Icyo gihe Nshizo yigaga mu yisumbuye akaba yari afite imyaka 18. Muri iyi ndirimbo ye ya Secular aririmbamo ati "Vuga yeah kuko ufite aho wavuye ndetse n'aho ugeze. Niba ushaka kujyana nanjye, gura akarahure kamwe cyangwa tubiri,..icara ushime Imana maze ugure! Uyu ni umunsi mukuru reka njye nserebure". Twashatse kumenya icyo Bishop Sibomana avuga ku mpano y'umuhungu we itari irimo gukoreshwa mu rusengero, maze abwira InyaRwanda.com ati "Umwana arakuze agomba gukora ibyo ubwenge bwe bumubwira".

Bruce Melodie avuga ko kwimwa umwanya wo gutera indirimbo muri korali ya ADEPR yakuriyemo kandi yari abishoboye ari byo byatumye ava muri korali atangira gukora umuziki ku giti cye muri 'Secular'. Birashoboka ko yazinutswe Gospel kubera kwimwa agaciro. Icyakora aherutse gutangaza ko mu byifuzo bye, ashaka kuzasoreza umuziki muri Gospel. Ushobora kuba utari uzi ko Bushali nawe yakuriye muri Korali yo muri ADEPR i Gikondo. Ntavuga neza uko yanzuye kuva muri korali, gusa kuko ari umuhanzi w'impano idashidikanwaho muri Rap, birashoboka ko yabonye idashobora kwemerwa muri ADEPR, agafata umwanzuro wo kwigendera. Mu yandi magambo, guha ikaze iyi njyana muri ADEPR ni inyungu ikomeye kuri iri Torero no ku muziki wa Gospel muri rusange.

Uyu munsi wa none HIPHOP na ADEPR ni mahwi! Injyana yageze muri za Korali;

Korali Umucyo ni yo yanditse amateka yo kuba korali ya mbere muri ADEPR ifite indirimbo ziri mu njyana ya Hiphop benshi bita iy'umujinya. Iyi korali ikorera umurimo w’Imana muri Paruwase Butama muri Gahara mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw'u Rwanda. Ni korali ikomeye cyane ndetse InyaRwanda.com yamenye amakuru ko iyi korali ifatwa nka nimero ya mbere mu karere ka Kirehe. Ntabwo ari indirimbo imwe bafite iri muri Rap ahubwo bamaze gukora izigera kuri enye nk’uko twabitangarijwe na Nyirambabazi Alphonsine umuririmbyi w’imena muri iyi korali umaze kuyihimbira indirimbo zirenga 100 harimo iziri muri Hiphop, Reggea n’izindi.

Indirimbo yatumye Korali Umucyo imenyekana cyane ni iyitwa “Inzu Ikomeye” benshi babatije “Inzu Barayitaha” bitewe n’uko iri jambo rigaruka cyane mu gace kahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Iyi ndirimbo “Inzu Ikomeye” ntabwo irajya hanze ku mugaragaro, gusa yatumbagije igikundiro cy’iyi korali yo mu cyaro muri Kirehe bitewe nuko iri mu njyana ya Hiphop ikunzwe cyane n'urubyiruko, ikaba itamenyerewe mu makorali yo muri ADEPR. Korali Umucyo niyo korali ya mbere muri iri torero ikoze indirimbo muri iyi njyana.

Kuwa Gatandatu tariki 02 Mata 2022 ni bwo Korali Umucyo yaririmbye iyi ndirimbo mu giterane gikomeye yakoreye kuri ADEPR Mbuye muri Paruwase ya Butama (ni muri Kirehe), maze abantu barizihirwa mu buryo bukomeye, biba ngombwa ko bafata amashusho y’aba baririmbyi barimo kuririmba iyi ndirimbo, bayasangiza inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga, indirimbo yamamara gutyo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bayihererekanyije karahava!.


Umucyo choir nta mupaka w'injyana igira mu guhimbaza Imana

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Alphonsine Nyirambabazi watangiye kuririmba akiri umwana muto – ubu akaba afite abana batanu- yadutangarije ko amaze kwandikira Korali Umucyo abarizwamo indirimbo zirenga 100. Iyi korali abereye umwanditsi ukomeye w’indirimbo, igizwe n’abaririmbyi barenga 120 barimo abana, urubyiruko n’abantu bakuru (abagabo n’abagore). Iyi korali ntijya irobanura injyana kuko ifite indirimbo ziri muri Hiphop, Reggae n‘izindi zigezweho.

Korali Umucyo imaze gukora indirimbo enye ziri muri Hiphop ari zo: “Irinde ishyari”, “Wagize amahirwe uracyariho”, “Ibyishimo by’umubibyi ntabwo ari umushike” na “Inzu ikomeye” iyoboye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba ari nayo yatumbagirije ubwamamare iyi korali. Alphonsine wandika indirimbo nyinshi z’iyi korali akaba n’Umutoza wayo w’amajwi, avuga ko aramutse abonye ubushobozi yasohora n’indirimbo ze bwite. Abajijwe ku gukora indirimbo ze, yagize ati “Yewe Data wa Twese we, umuntu yumva bikiri kure,..”.

Niyitegeka Hosea umaze imyaka 8 ari Perezida wa Korali Umucyo ndetse na mbere yaho akaba yarabaye Visi Perezida wayo mu gihe cy'imyaka 8, yabwiye InyaRwanda.com ko Korali Umucyo imaze gukora Album imwe y’indirimbo 12 ariko bakaba batarayishyize hanze kuko hari ibyo bifuza kuyihinduraho bitabanyuze. Yavuze ko bari gutekereza uko bakora amashusho y’indirimbo zabo bahereye kuri “Inzu Ikomeye” ikomeje gukundwa na benshi hirya no hino mu gihugu.

RIRIMBANA NA KORALI UMUCYO INDIRIMBO ‘INZU IKOMEYE’ YAHAWE KARIBU MURI ADEPR

“Inzu Ikomeye” ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 41 InyaRwanda.com yabashije kubona. Iragira iti “Umuntu wese wumva amagambo yanjye akayakomeza ndabereka uko sa, uwishushanya ndabereka uko asa, umukristo nyakuri ndabereka uko asa - asa n’umunyabwenge wubatse inzu ku rutare - imvura iragwa, imivu iratemba, birahurura no kuri ya nzu ntiyagira icyo iba kuko yubatse ku rutare. Urutare ni nde, ni Yesu; gusenga ni nde, ni Yesu. Inzu ikomeye yubakwa ku rutare.

Umugabo Ntabwenge yubatse inzu, kubera kurushanwa yubaka akagonyi, abona ikibanza hafi y’uruzi, umucanga n’amabuye ntiyabiguraga, amatafari meza n’amabati byari bimwegereye iyo mu gishanga. Nta nyubako ihari iyo mu gishanga, ni muri tingitingi,..”. Aba baririmbyu bakomeza baririmba ko abantu babwiraga Ntabwenge ko aho yubatse inzu ye ari ku musenyi akabazubiza ati “Ntacyo bitwaye ibyo ntibikureba”.

Bati “Nta bwenge akomeza umushinga arubaka rwose sinakubwira, ahemba abafundi nabo barishima,…asiga amarangi na za metalike, mu minsi micye ‘inzu barayitaha’”. Aka gace kavuga ngo “inzu barayitaha”, kamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga. Bahuza iyi ndirimbo n’ubuzima busanzwe bakavuga ko hari abantu bajya mu ngeso z’ubusambanyi wababwira ko bazahuriramo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bagasubiza nka Ntabwenge bati “Ntacyo bitwaye, ibyo ntibikureba”.

Bakomeza baririmba bati “Aho ku cyambu yabonye abakiriya, hoteli nziza arayiyoboka, kwa Ntabwenge batera imbere, ariko amaherezo imvura izagwa. Wubatse hehe, mugore! Imvura izagwa. Kera kabaye ari mu itumba imvura iba iraguye, imivu iratemba,ikiyaga kiruzura amazi aremba inkombe, kwa Ntabwenge ntibazi ibyabaye, bagiye kumva bumva amazi menshi amusanze ku buriri, nta mikino. Si njye wahera, hahera ntabwenge azize kutumvira. Sinjye, sinjye, sinjye!”.


Bright Patrick utuye muri Canada ni we watangije Hiphop muri Gospel mu Rwanda


Deo Imanirakarama niwe muraperi ukomeye ADEPR ifite


Deo Imanirakarama ari kwicinya icyara kuba Hiphop yahawe umugisha na ADEPR

UMVA HANO INDIRIMBO "INZU IKOMEYE [INZU BARAYITAHA]" YA KORALI UMUCYO


REBA HANO INDIRIMBO "KUVA" YA BRIGHT PATRICK

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ZANIRA YESU" YA DEO IMANIRAKARAMA



UMVA HANO "HUNGA UDAPFA" YA DEO IMANIRAKARAMA FT ARIELLA

UMVA HANO INDIRIMBO "IMBWA" YA DEO IMANIRAKARAMA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND