Mu Rwanda, ubushomeri bwaragabanyutse bugera kuri 14,7% mu Ugushyingo 2024 ugereranyije na 16,8% bwariho mu Ugushyingo 2023.
Ibi ni ibikubiye mu
bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere
y’umurimo mu Rwanda bwanagaragaje ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bafite
kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba miliyoni
4,5.
Imibare igaragaza ko
abafite akazi biyongereyeho 4,7% kugeza mu Ugushyingo 2024, mu gihe mu
Ugushyingo 2023 bari bazamutseho 4%.
Iyi raporo igaragaza ko
abitabira umurimo mu Ugushyingo 2024 biyongereye cyane ugereranyije no mu bihe
bya Covid-19, ndetse imibare y’ubushomeri yagiye hasi ugereranyije na mbere ya
Covid-19, ni ukuvuga mu Ugushyingo 2019.
Yakomeje igira iti: “Ibi
bishobora gusobanurwa n’uko ubukungu buri kongera kwiyubaka n’abantu batari
bari ku isoko ry’umurimo barigarutseho banabona akazi.”
Imibare yerekana ko
abagabo bari ku isoko ry’umurimo ari 71,9% mu gihe abagore ari 57,1%. Icyuho
hagati y’ibitsina byombi ku isoko ry’umurimo ni 14,8%.
Imibare y’inzego
z’umurimo mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, abagore ibihumbi 29
bitabiriye gupiganira imyanya y’imirimo y’akazi muri Leta, ariko 1.574 gusa ni
bo bagitsinze, 716 bahita bashyirwa mu myanya, mu gihe abandi 745 bashyizwe ku
rutonde rw’abategereje ahaboneka umwanya.
NISR igaragaza ko abantu
bari mu gihugu badafite akazi, ariko bagashakisha kandi biteguye gukora ngo
bagire icyo binjiza basaga ibihumi 749, bangana na 14,7%.
Ubu bushakashatsi
bugaragaza ko 3.018.614 batari ku isoko ry’umurimo kandi atari n’abashomeri, barimo
24,7% bakiri abanyeshuri na 27,7% bageze mu zabukuru, abafite ubumuga
n’abatakaje icyizere bakareka gushaka akazi, na 47,6% bakora ubuhinzi
buciriritse.
Ni mu gihe muri gahunda
y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2)
izagenderwaho muri manda y’imyaka itanu ya Perezida Kagame, hagaragaramo ko Guverinoma
yiyemeje ko hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri
mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
TANGA IGITECYEREZO