RFL
Kigali

Hiphop yinjiye byeruye muri ADEPR! Ikiganiro na Alphonsine wa Korali Umucyo y’i Kirehe wahimbye ‘Inzu barayitaha’ yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/04/2022 19:24
2


Hashize imyaka itari micye Hiphop ishaka aho imenera ngo yinjire muri ADEPR ariko ikabura inzira iyigeza ku gatuti (Uruhimbi) n’aho ibashije kubona akayira gafunganye ntibone abadiyakoni bayiha karibu muri iri Torero ry’Abanyamwuka, ariko kuri ubu byahinduye isura aho Korali Umucyo y’i Kirehe yafashije iyi njyana kwinjira byeruye muri ADEPR.



Mu bihe byashize iyo waganiraga n’abayobozi bakuru bo muri ADEPR, bakubwiraga ko nta njyana yihariye ikwiriye guhimbazwamo Imana aho bumvikanishaga ko injyana zose zemewe muri iri torero, gusa ibi bisa nk’imvugo ya Politike kuko inshuro nyinshi byagiye bivugwa ko abakora injyana ya Hiphop bahezwa ku ruhimbi, umuraperi ugerageje akemererwa kuririmba gusa mu cyumba cy’amasengesho ariko adashobora kubona aho amenera ngo aririmbe mu materaniro n’ibiterane.

Deo Imanirakarama ni umuhanzi wo muri ADEPR SEGEM wahoze akora injyana ya Hiphop, nyuma aza kuyihagarika ku mpamvu z’uko Imana ngo yamusabye guhagarika iyi njyana nk’uko yabitangarije inyaRwanda.com mu mpera za 2019. Icyakora nyuma gato yaje gutungurana, akora indirimbo “Zanira Yesu” iri mu njyana ya Trap. Ni umuhanga cyane mu mirapire ye n’imyandikire, akaba yaramamaye mu ndirimbo zirimo: “Arabikora”, “Hunga Udapfa” Ft Ariella, “Imbwa”, “Imana y’ukuri” Ft Joyce, n’izindi.

INKURU WASOMA: Yateretewe n’Imana, amaze imyaka 5 adakora ku ibere ry’umukobwa, yategetswe guhagarika Hiphop nyuma yo gukora indirimbo ‘Imbwa’

Mu buhamya bwe, Deo Imanirakarama avuga ko mbere yo gukizwa, yari yarabaswe n’ubusambanyi n’urumogi. Mu 2014, yafashe umwanzuro wo gukizwa, atangira urugendo rwo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu binyuze muri Hiphop. Bisa nk'ikita rusange ku bakora injyana ya Rap aho benshi muri bo bakunze kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, gusa Deo Imanirakarama we aho bitandukaniye nk'uko abyitangiramo ubuhamya ni uko yanywaga itabi mbere yo gukizwa. Amaze gukizwa, yarahindutse, yirundurira mu Mana, yanzura kujya ayiramya mu njyana ya Rap. 

Nubwo ari umuraperi w'impano itangaje, ntiyigeze ateteshwa n'itorero yakiriyemo agakiza nk'uko bigenda ku bandi bahanzi muri rusange bo muri iri torero aho bahabwa umwanya mu biterane n'amateraniro. Deo Imanirakarama yigeze kubwira InyaRwanda.com ko yimwe umwanya mu materaniro ya ADEPR, icyakora yishimira ko abakristo basengana mu cyumba cy'amasengesho bamuha umwanya akabaririmbira mu njyana ya Hiphop. Umunsi umwe ubwo yari muri aya masengesho, avuga ko Imana yamuhaye indirimbo yitwa "Hunga Udapfa" y'ubutumwa bukomeye.

Mu mateka y’injyana ya Hiphop muri ADEPR, Nyakwigendera P Professor (Gakunzi Jonathan) wasengeraga muri ADEPR Remera mu Mujyi wa Kigali, ni we watangije iyi njyana muri iri Torero. Yahereye ku ndirimbo "Inzira inyerera' yakoze asubiramo iya Korali Hoziyana yaterwaga n'umubyeyi we wari umuririmbyi ukomeye muri iyi korali. Ntiyigeze ahagarikwa muri korali yabarizwagamo azizwa Hiphop, gusa nanone ntiyigeze ahabwa umwanya nk'umuhanzi ku giti cye ngo aririmbire abakristo mu materaniro, ibintu bigaragaza ko mu myaka yashize nta gaciro iyi njyana yari ifite muri ADEPR.


Korali Umucyo yo muri Kirehe yanditse amateka atazibagirana!

Kuri ubu amateka mashya yamaze kwiyandika aho habonetse korali ya mbere yo muri ADEPR yakoze indirimbo mu njyana ya Hiphop. Ni intambwe nziza iyi njyana iteye muri iri torero, dore ko kuva za 2014 abahirimbaniye kuyinjiza byeruye muri iri torero bitabakundiye. Korali ni urwego rukomeye kandi rwubashywe cyane muri ADEPR, ndetse uvuze ko Korali iri mu bavuga rikijyana muri iri torero ntiwaba uhabanye n’ukuri na cyane ko ibasha kugera kure cyane aho umuhanzi umwe atakwigeza. Ibi bisobanuye ikintu gikomeye kuba korali ariyo yinjije Hiphop muri ADEPR.

Kuba Hiphop ihawe umugisha ku ngoma ya Rev. Isaie Ndayizeye ntibitunguranye ndetse ntibinatangaje cyane kuko uyu muyobozi akomeje kuzana impinduka nyinshi muri iri Torero kandi ziri kwishimirwa cyane. Mu minsi ishize, mu giterane cyatumiwemo Rev. Isaie Ndayizeye n'abandi banyuranye, ADEPR yatumiye ku ruhimbi umupasiteri w'umugore ukomoka muri Amerika, bakoresha kuri 'Poster' ifoto ye yambaye shenete mu Ijosi, bishimangira ko Abagore bo mu yandi matorero bakinguriwe umuryango wo kubwiriza muri ADEPR. Ni igiterane cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi.

Korali Umucyo yanditse amateka yo kuba korali ya mbere muri ADEPR ifite indirimbo ziri mu njyana ya Hiphop benshi bita iy'umujinya, ikorera umurimo w’Imana muri Paruwase Butama muri Gahara mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni korali ikomeye cyane ndetse InyaRwanda.com yamenye amakuru ko iyi korali ifatwa nka nimero ya mbere mu karere ka Kirehe. Ntabwo ari indirimbo imwe bafite iri muri Rap ahubwo bamaze gukora izigera kuri enye nk’uko twabitangarijwe na Nyirambabazi Alphonsine umuririmbyi w’imena muri iyi korali umaze kuyihimbira indirimbo zirenga 100 harimo iziri muri Hiphop, Reggea n’izindi.

Indirimbo yatumye Korali Umucyo imenyekana cyane ni iyitwa “Inzu Ikomeye” benshi babatije “Inzu Barayitaha” bitewe n’uko iri jambo rigaruka cyane mu gace kahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Iyi ndirimbo “Inzu Ikomeye” ntabwo irajya hanze ku mugaragaro, gusa yatumbagije igikundiro cy’iyi korali yo mu cyaro muri Kirehe bitewe nuko iri mu njyana ya Hiphop ikunzwe cyane n'urubyiruko, ikaba itamenyerewe mu makorali yo muri ADEPR. Korali Umucyo niyo korali ya mbere muri iri torero ikoze indirimbo muri iyi njyana.

Kuwa Gatandatu tariki 02 Mata 2022 ni bwo Korali Umucyo yaririmbye iyi ndirimbo mu giterane gikomeye yakoreye kuri ADEPR Mbuye muri Paruwase ya Butama (ni muri Kirehe), maze abantu barizihirwa mu buryo bukomeye, biba ngombwa ko bafata amashusho y’aba baririmbyi barimo kuririmba iyi ndirimbo, bayasangiza inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga, indirimbo yamamara gutyo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bayihererekanyije karahava!.

Umuraperi Siti True Karigombe uri mu baraperi bakomeye kandi b’abahanga u Rwanda rufite, ari mu basamiye hejuru iyi ndirimbo “Inzu Ikomeye”, maze ayisangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram. Yatangariye cyane ubuhanga bwa Alphonsine ugaragara atera iyi ndirimbo, akaba ari nawe wayihimbye. Ati “Idini #HiphopIpande ryungutse undi musani, uyu muraperikazi “Nyirambabazi Alphonsine” izi flow azikubitira i Kirehe. Ni umumama w’abana batanu”.


Umucyo choir nta mupaka w'injyana igira mu guhimbaza Imana

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Alphonsine Nyirambabazi watangiye kuririmba akiri umwana muto – ubu akaba afite abana batanu- yadutangarije ko amaze kwandikira Korali Umucyo abarizwamo indirimbo zirenga 100. Iyi korali abereye umwanditsi ukomeye w’indirimbo, igizwe n’abaririmbyi barenga 120 barimo abana, urubyiruko n’abantu bakuru (abagabo n’abagore). Iyi korali ntijya irobanura injyana kuko ifite indirimbo ziri muri Hiphop, Reggae n‘izindi zigezweho.

Korali Umucyo imaze gukora indirimbo enye ziri muri Hiphop ari zo: “Irinde ishyari”, “Wagize amahirwe uracyariho”, “Ibyishimo by’umubibyi ntabwo ari umushike” na “Inzu ikomeye” iyoboye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba ari nayo yatumbagirije ubwamamare iyi korali. Alphonsine wandika indirimbo nyinshi z’iyi korali akaba n’Umutoza wayo w’amajwi, avuga ko aramutse abonye ubushobozi yasohora n’indirimbo ze bwite. Abajijwe ku gukora indirimbo ze, yagize ati “Yewe Data wa Twese we, umuntu yumva bikiri kure,..”.

Alphonsine yavuze ko hari abantu benshi bari kumubwira ko bakunze cyane indirimbo “Inzu ikomeye”, gusa ngo nta kindi yakora mu gihe nta bushobozi buhari. Ati “Abantu bari kubimbwira ngo bayikunze, ariko wakora iki nta bushobozi buhari ku giti cyawe! Birashoboka (gukora indirimbo mbonye ubushobozi), ariko ni uko bimeze”. Abajijwe niba iyi ndirimbo yabo bajya bayiririmba mu materaniro yo muri ADEPR, yagize ati “Mu materaniro turayiririmba, ntabwo ariyo yonyine mfite n’izindi z’ama Hiphop turirimba mu rusengero”.

Niyitegeka Hosea umaze imyaka 8 ari Perezida wa Korali Umucyo ndetse na mbere yaho akaba yarabaye Visi Perezida wayo mu gihe cy'imyaka 8, yabwiye InyaRwanda.com ko Korali Umucyo imaze gukora Album imwe y’indirimbo 12 ariko bakaba batarayishyize hanze kuko hari ibyo bifuza kuyihinduraho bitabanyuze. Yavuze ko bari gutekereza uko bakora amashusho y’indirimbo zabo bahereye kuri “Inzu Ikomeye” ikomeje gukundwa na benshi hirya no hino mu gihugu.

Kuba hari abaraperi bo muri ADEPR bakunze kumvikana bashinja iri Torero kutabaha umwanya wo kuririmba mu materaniro n’ibiterane, ibivuze ko umuziki wabo utahabwaga umugisha n’Ubuyobozi bw’Itorero, twabajije Perezida wa Korali Umucyo niba indirimbo zabo za Hiphop bemererwa kuziririmba mu materaniro ntihagire umuyobozi ubareba ikijisho, adusubiza ko bazikoresha ku bwinshi kandi ko nta kibazo barahura nacyo. Ati “Oya nta kibazo, turazikoresha mu materaniro, n’ubu ngubu iyo mwabonye ako kavideo ni igiterane twari turimo kuwa Gatandatu”.

RIRIMBANA NA KORALI UMUCYO INDIRIMBO ‘INZU IKOMEYE’ YAHAWE KARIBU MURI ADEPR

“Inzu Ikomeye” ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 41 InyaRwanda.com yabashije kubona. Iragira iti “Umuntu wese wumva amagambo yanjye akayakomeza ndabereka uko sa, uwishushanya ndabereka uko asa, umukristo nyakuri ndabereka uko asa - asa n’umunyabwenge wubatse inzu ku rutare - imvura iragwa, imivu iratemba, birahurura no kuri ya nzu ntiyagira icyo iba kuko yubatse ku rutare. Urutare ni nde, ni Yesu; gusenga ni nde, ni Yesu. Inzu ikomeye yubakwa ku rutare.

Umugabo Ntabwenge yubatse inzu, kubera kurushanwa yubaka akagonyi, abona ikibanza hafi y’uruzi, umucanga n’amabuye ntiyabiguraga, amatafari meza n’amabati byari bimwegereye iyo mu gishanga. Nta nyubako ihari iyo mu gishanga, ni muri tingitingi,..”. Aba baririmbyu bakomeza baririmba ko abantu babwiraga Ntabwenge ko aho yubatse inzu ye ari ku musenyi akabazubiza ati “Ntacyo bitwaye ibyo ntibikureba”.

Bati “Nta bwenge akomeza umushinga arubaka rwose sinakubwira, ahemba abafundi nabo barishima,…asiga amarangi na za metalike, mu minsi micye ‘inzu barayitaha’”. Aka gace kavuga ngo “inzu barayitaha”, kamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga. Bahuza iyi ndirimbo n’ubuzima busanzwe bakavuga ko hari abantu bajya mu ngeso z’ubusambanyi wababwira ko bazahuriramo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bagasubiza nka Ntabwenge bati “Ntacyo bitwaye, ibyo ntibikureba”.

Bakomeza baririmba bati “Aho ku cyambu yabonye abakiriya, hoteli nziza arayiyoboka, kwa Ntabwenge batera imbere, ariko amaherezo imvura izagwa. Wubatse hehe, mugore! Imvura izagwa. Kera kabaye ari mu itumba imvura iba iraguye, imivu iratemba,ikiyaga kiruzura amazi aremba inkombe, kwa Ntabwenge ntibazi ibyabaye, bagiye kumva bumva amazi menshi amusanze ku buriri, nta mikino. Si njye wahera, hahera ntabwenge azize kutumvira. Sinjye, sinjye, sinjye!”.



Bafatwa nka Korali ikunzwe kurusha izindi muri Kirehe


Alphonsine ni inkingi ikomeye ya Korali Umucyo


"Inzu Ikomeye" iterwa na Alphonsine niyo yatumye Korali Umucyo imenyekana


Deo Imanirakarama ni umuraperi ukomeye ADEPR ifite ariko itigeze ishyira ku ibere

UMVA HANO "INZU IKOMEYE" YA KORALI UMUCYO Y'I KIREHE

UMVA HANO "HUNGA UDAPFA" YA DEO IMANIRAKARAMA WO MURI ADEPR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwayo2 years ago
    Korali ni nyinshi zifite indirimbo za hiphop uzakore ubushakashatsi ahubwo wenda nuko zitazisohora kuri YouTube ndibuka korali yaririmbye kera nko muri 2007 nibwo numvaga iyo ndirimbo ibako amagambo ngo "bibiliya yanjye yarambwiye,..." Uyibuka ambwire https://youtu.be/dEBP3xOWl_4
  • Ukuri1 year ago
    Ni Korali Itabaza yo mu Bibare, Hiphop nibisanzwe rwose





Inyarwanda BACKGROUND