Halima Namakula wakanyujijeho mu muziki wo muri Uganda, ku myaka 62 yatangaje ko akeneye umugabo umuba hafi ntiyongere kwicwa n'imbeho mu ijoro.
Ibi yabitangaje kuri imwe muri Televiziyo zo muri Uganda nk'uko ikinyamakuru blizz.co. ug cyibanda ku myidagaduro cyabigarutseho. Mu mvugo ye yagaragaje ko arambiwe kubaho wenyine no guhora abazwa na rubanda impamvu adashaka umugabo.
Hari aho yagize ati: "Yes ndi kumushaka. Abantu bahora bambwira ngo nongere
njye mu rukundo, ntekereza ko ari cyo gihe. Nkeneye ko abana banjye banshakira
umugabo ndusha imyaka 3, ufite imbaraga, ufite amafaranga kubera ko njye
ntatanga amafaranga".
Uyu muhanzikazi ni umubyeyi w'abana 3, umugabo we akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 1994. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Ekimbeewo”, “Omusajja wa Taxi”,” Tuzina”,” Cheza”,“Cheza” n’izindi nyinshi.
Mu 2009 yatorewe guhagararira Uganda muri Mrs. World Beauty pageant irushnwa ry’ubwiza ku rwego rw’isi ry’abagore. Usibye kuba umunyamuziki, ni n’umukinnyi ukomeye w’ama filime.
TANGA IGITECYEREZO