RFL
Kigali

“Ndifuza ko waba Umuyobozi w’Isi yose” Perezida wa Ukraine yacyeje Biden wa Amerika mu bisingizo mva mutima ahabwa inkunga ya Miliyoni $800

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:17/03/2022 12:26
0


Urugamba rw’intambara iri hagati y'u Burusia na Ukraine rugeze mu mahina. Kuri ubu abatuye Isi bose bari kurwana iyi ntambara mu buryo bamwe bazi ndetse abandi bari kuyirwana mu buryo batazi. Perezida wa Ukraine, Zelenskyy arifuza ko Perezida wa USA, Joe Biden yaba umuyobozi w’Isi yose nk'igisobanuro cy'amahoro.Kuri uyu munsi wa none amagana y’abaturage bo muri Ukraine bamaze kwamburwa ubuzima ndetse abandi bava mu byabo kubera intambara iri hagati y’iki gihugu n'abaturanyi babo ari bo Abarusiya. Iyi ntambara ikomeje kuba ikibazo ndetse no guteza akaga muri rubanda hirya no hino ku Isi. 

Intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine, ni kimwe mu bikorwa byakanguye abatuye Isi cyane ko benshi batari barigeze batekereza ko mu kinyejana cya 21 hari igihugu cyatekereza gushoza intambara yeruye ku kindi gihugu. Gusa Putin uyobora u Burusiya yongeye kwereka Isi ko ntakidashoboka kandi ko buri kimwe kibaho kiba gifite impamvu.

Kuwa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo Perezida wa Ukraine yatanze imbwirwa ruhame hifashishijwe ikoranabuhanga aho yari ari gusaba ubutegetsi bwa Amerika guhagarika kubohozwa kwa Ukraine. Yavuze amagambo yari yuzuyemo gutazaba ari na bwo yasabye Joe Biden ko yaba umuyobozi w’Isi. Ibi byaje no kunyura Perezida Joe Biden nyuma yo kumva aya magambo asingizwa, ahita agenera inkunga ya Miliyoni $800 igihugu cya Ukraine.


Perezida w'igihugu cya Ukraine ubwo yahaga imbwirwa ruhame abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Zelenskyy uyobora Ukraine acyeza Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yagize ati: ”Uri umuyobozi w’igihugu kandi igihugu cyawe kirakomeye. Ndakwifuriza kuba umuyobozi w’Isi. Kuba umuyobozi w’Isi bisobanuye kuba umuyobozi w'amahoro”.

Aya magambo yanyuze amatwi ya Joe Biden bimutera guhita atanga miliyoni zigera kuri 800 z’amadorali y’Amerika yo gukaza ingamba z'ubwirinzi ku bitero by’urufaya igihugu cy’u Burusiya kiyobowe na Putin kiri kohereza umunsi ku wundi kuri Ukraine. Aya mafaranga aje asanga andi miliyoni $200 Amerika yari iherutse guha iki gihugu mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu igisirikare cya Ukraine.

Nyuma y'ibi byatangajwe na Joe Biden, igisirikare cya America nacyo cyemeye ko kigiye gutera inkunga Ukraine kikayiha indege zitwara (Drones) zigera ku Ijana. Ubwo umukuru w’igisirikare yatangazaga ibi, yabajijwe niba izi ndege zizaba ari iz'intambara cyangwa ari iz'ubutasi, asubiza asa n'uzimiza avuga ko ari indege zikoresha mu gukoma imbarutso, gusa ubwo yavuga ibi yirinze kubisobanura neza.


Src: npr 


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND