Kigali

Ni irihe zingiro ry’intambara ya Ukraine na Russia? Kuki NATO ishyirwa mu majwi yo kuba imbarutso, ikorana ite, igizwe n’ibihe bihugu?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:1/03/2022 15:15
2


Imyaka irenga 73 irirenze umuryango wa NATO utangijwe ku Isi. Uyu muryango washinzwe mu 1947 nyuma y’irangira ry’intambara ya kabiri y’Isi, gusa ufata imizi mu 1949. Iri huriro rijya gushingwa ryari rifite intumbero yo guhuriza hamwe mu mbaraga ku bihugu biwubamo mu gihe cy’amajye. Ese NATO niyo mbarutso y’imbizi ziri hagati y’Uburuziya



Umunyarwanda w’umuhanga yaragize ati “umutwe umwe w’gira inama yo gusara” undi yungamo ati “nta mugabo umwe”. Ntabwo twabihuza ngo tuvuge ko buri gihe cyose umuntu yigiriye inama cyangwa ari umwe bimubera ibibazo, gusa buriya ikintu cyavuzweho cyangwa kigahurirwaho na benshi, akenshi ingaruka zacyo ziba nkeya.

Uyu muvuno niwo washingiweho mu gihe hajyaga gushingwa iri huriro rya NATO, nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose. NATO [(North Atlantic Treaty Organisation) cyangwa se (North Atlantic Alliance) izwi mu rurimi rw’igifaransa nka OTAN (Organisation du Traité de l’Atlantique Nord)], ni umuryango washinzwe mu 1947 gusa uza gufata intera kuwa 4 Mata 1949, kuko amasezerano y'imikorere yawo aribwo yashyizweho umukono. Kuri uyu munsi wa none, umuryango wa NATO ugizwe n’ibihugu bisaga 30.

NATO yashinzwe n’Ubwongereza n’ Ubufaransa mu gihe bari bagamije kurwanya ibitero byaterwaga n’aba Soviet, gusa ahagana mu mwaka 1949 ibi bihugu byahise bisinya amasezerano yagutse, byiyemeza kugira umuryango mugari ndetse ni naho byatangiye kugenda byakiramo ibindi bihugu. Gusa, amateka avuga ko n’ubwo muri iyi myaka ibiri yabanje uyu muryango wasaga n’uwatangiye, wari utarajya ku mugaragaro, kuko watangiye neza ahagana mu 1949 ari nabwo ibihugu nka America byagiyemo, ndetse ifatwa nk’umunyamuryango shingiro. Mu bihugu bigize uyu muryango kandi bifatwa nk’abanyamuryango nshingiro harimo United States, United Kingdom, Belgium, Canada, Denmark, France, Iceland, Italy, Luxembourg, The Netherlands, Norway na Portugal.

Muri rusange, NATO ni ihuriro rigizwe n’ibihugu byinshi, kandi bimwe muri byo bifite imbaraga zifatika. Ahanini ibi bihugu byihuje hagamijwe kurwanirana ishyaka mu gihe cy’amage, ibizwi nka ‘alliance’ mu rurimi rw’icyongereza, ndetse ubwo yashingwaga hari hagamijwe ahanini kurwanya ibihugu byo mu burasirazuba bw’Isi.


Vladimir Putin ntabwo yumva impamvu Ukraine ishaka kujya muri NATO

Magingo aya, Perezida Putin ari guhatanira ko igihugu cya Ukraine kitajya muri uyu muryango, gusa ibihugu byo mu burengerazuba n’uburayi bihatswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa byo byateye utwatsi ubu buhake bwa Perezida Vladimir Putin, bivuga ko igihugu cyose kigenga cyagakwiye gukora ibyo gishaka ndetse ko Perezida Putin atagakwiye kwitambika muri uyu mugambi.

Ku rundi ruhande, nta muntu wafata umwanzuro w’uko imbarutso y’intambara iri hagati ya Ukraine na Russia ari iyi yonyine, gusa niryo pfundo nk’uko abahanga mu bya politike babivuga.

Ni ibihe bihugu bigize umuryango wa NATO ubereyeho kurwanirana ishyaka mu gihe cy’amage?

Ku isonga ry’abanyamuryango shingiro ba NATO harimo;Albania, Belgium, Bulgaria, Canada, Croatia, Czech Republic, Denmark, Estonia, France, Germany, Greece, Greenland, Hungary, Iceland, Italy, Latvia, Lithuania, Luxembourg, Montenegro, Netherlands, Norway, Poland, Portugal, Romania, Slovakia, Slovenia, Spain, Turkey, United Kingdom, United States. Kanda hano umenye igihe buri gihugu cyinjiriye muri uyu muryango wa NATO.

Intumbero y’ihuriro harimo guhosha amakimbirane ndetse n’ukwivuna umwanzi waba usagariye umunyamuryango uwo ariwe wese. Gusa hari n’urundi ruhande benshi batajya bavugaho rumwe, kuko akenshi bahamya ko NATO ikunze kubangamira abatari abanyamuryango bayo ndetse ikaba yanashoza intambara. Zimwe mu nkundura bivugwa ko NATO yagizemo uruhare, twavuga inkundura zabaye muri Bosnia & Herzegovina, Kosovo na Libya.

Ese kuki Perezida Putin uyobora U Burusiya adashaka ko Ukraine yinjira muri NATO? Ni irihe Sano riri hagati y’intambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine na NATO?

Igihugu cya Ukraine kimaze igihe kinini gishaka kwinjira muri uyu muryango, gusa ntabwo byakunze kugenda bicyorohera kuko mugenzi wacyo bituranye aricyo U Burusiya iyi nkuru niyo mbi gishobora kuba cyumva, bitewe n’uko gikemanga ubusugire bwacyo mu gihe Ukraine yaba ihuje imbaraga n’ibi bihugu by’ibihangange.

Impamvu nyamukuru ituma U Burusiya bukora buri kimwe ngo Ukraine ikunde ntijye muri uyu muryango, ni uko ibi bihugu bituranye kandi Perezida Vladimir Putin akaba afite ubwoba ko igihe iki gihugu cyakwisunga uyu muryango washinzwe mu 1949 ugamije guca intege aba soviet, wazamukoma mu nkokora mu gihe runaka.

Kuri ubu hafi ibikorwa byose byahuzaga Uburusiya n’amahanga byinshi muribyo byahagaze, yaba ari ku ruhande rw’imikino ndetse n’ibindi birimo nka service za banki mpuzamahanga.

Src: nationalworld








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alen1 month ago
    uburusia nihatari guhangana nibihugu30
  • Alen1 month ago
    Uburusiya burakomeye cyane ibihugu30 bahanganye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND