Ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live by’uyu mwaka biragana ku musozo ngo hamenyekane abahize abandi aho kuri ubu hamaze gutangazwa abagize Akanama Nkemurampaka bagera kuri 5 ndetse hanatangazwa ibyo bazagenderaho mu guhitamo batatu ba mbere.
Kuwa 19/2/2022 Ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live bwakoranye inama n’abahanzi bose baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hagamijwe kuganira ndetse no kubasobanurira aho imyiteguro y’umunsi wa nyuma wo gutanga ibihembo ku bahanzi bakozi ibikorwa by’indashyikirwa kurusha abandi igeze.
Abahanzi bose bakaba barasobanuriwe ibizagenderwaho hatoranywa umuhanzi wa mbere ndetse ko hazarebwa ibikorwa umuhanzi yakoze mu gihe cy’imyaka 3 ishize. Umuhanzi uzaba uwa mbere azahabwa Miliyoni 7 Frw, uwa kabiri ahabwe Miliyoni 2 Frw naho uwa gatatu ahabwe Miliyoni 1 Frw.
Rwanda Gospel Stars Live iri kuba ku nshuro ya mbere irimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Annette Murava na Theo Bosebabireba.
Umuyobozi wa Rwanda Gospel Stars Live, Bwana Nzizera Aimable, yosobanuriye abahanzi bose ko bari muri iki gikorwa basanze ari ngombwa gushyiraho Akanama Nkemurampaka, kakaba kagizwe n’abantu batanu ari bo: Aime Uwimana, Simon Kabera, Pamella Mudakikwa, Gideon Mupende Ndayishimiye na Josue Shimwa.
Muri iyo nama yabereye Karama ahazwi nka Norvege hemejwe ko buri muhanzi ari we ugomba gutanga "Profile" ye akayiyandikira neza igashyikirizwa Akanama Nkemurampaka. Aime Uwimana wari uhagarariye Akanama Nkemurampaka, yatanze impanuro kuri bagenzi be b'abahanzi na cyane cyane ko bamwemera nka mukuru wabo aho benshi bakunze kumwita Bishop. Yagize ati:
Rwanda Gospel Stars Live si amarushanwa (competition) nk'uko bivugwa ahubwo ni uburyo bwiza bwo gutera inkunga abahanzi ndetse bikanafasha guhuza abantu benshi ndetse muri uko guhuza abantu benshi hagatangirwa Sms y’ubutumwa bwiza.
Muri iyo nama kandi hatangajwe ko abahanzi bose bazasura Parike ya Nyugwe ku kiraro kizwi nka Canopy kuwa 26 Gashyantare 2022 hanyuma umuntu wese wifuza guherekeza abaramyi akazishyura ibihumbi 45 Frw akubiyemo itike (Transport), amafunguro na Covid Test n’ibindi bigaragara kuri Affiche.
Urugendo rukaba rwarateguwe hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu. Icya nyuma cyavugiwe muri iyo nama ni uko Rwanda Gospel Stars Live izanashimira abashumba cyangwa abapasiteri batatu mu gihugu bagize uruhare rukomeye mu isanamitima y’abantu ndetse banafashije cyane abaramyi mu buryo bwose harimo n'ibifatika kugira ngo bagere aho bageze ubu nabo bazatangazwa ku munsi wa nyuma.
AMAFOTO Y'ABAGIZE AKANAMA NKEMURAMPAKA
Josue Shimwa watoje amakorali menshi ni umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Rwanda Gospel Stars Live
Pamella Mudakikwa ari mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Rwanda Gospel Stars Live
Umuramyi Aime Uwimana ari mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Rwanda Gospel Stars Live
Mupende Gedeon Ndayishimiye Chief Editor wa InyaRwanda.com ari mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Rwanda Gospel Stars Live
Umuramyi Simon Kabera ari mu bagize Akanama Nkemurampaka ka Rwanda Gospel Stars Live
Uhereye ibumoso: Aime, Pamella, Simon, Gedeon na Josue nibo bagize Akanama Nkemurampaka ka Rwanda Gospel Stars Live (RGSL)
AMAFOTO YA BAMWE MU BITABIRIYE INAMA YO KUWA 19 GASHYANTARE 2022 YATANGARIJWEMO ABAGIZE AKANAMA NKEMURAMPAKA
Theo Bosebabireba ari mu bitabiriye iyi nama
Umuramyi Aline Gahongayire na Rata Jah NayChah
Israel Mbonyi, Serge na James bari mu bitabiriye
Rwanda Gospel Stars Live izasozwa mu gitaramo cyatumiwemo Rose Muhando
INKURU WASOMA: Rwanda Gospel Stars Live yatangijwe ku mugaragaro; amafoto yerekana uko abaramyi 15 baserutse
TANGA IGITECYEREZO