Kuri iki Cyumweru Tariki ya 02 Gashyantare 2025, habaye ibirori byo kwizihiza Yubile y'Abiyeguriye Imana mu Rwanda, aho yahuriranye n'umunsi mpuzamahanga w'Abiyeguriye Imana bose ku Isi.
Uyu munsi washyizweho na mutagatifu Papa Yohani Pawulo ll mu 1997, ashingiye ku gitekerezo cye cyo "Kwibukiranya agaciro k'Abiyeguriyimana mu buzima bwa Kiliziya n'ubw'Isi yose muri rusange."
Inkuru dukesha Pacis TV ivuga ko uyu munsi hatuwe igitambo cya misa, cyaturiwe ku butaka butagatifu I Kibeho, cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Cardinal Kambanda Antoine.
Iki gitambo kandi,kikaba cyitabiriwe n'Abyihayimana batandukanye bo mu Rwanda, hamwe n'abavuye mu bindi bihugu byo mu karere nka Sudan y'Epfo, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi na DRC.
Iki gitambo cya Misa cyatuwe mu rwego rwo kwizihiza Yubile y'Abiyeguriye Imana. Ni mu rwego rwo guhimbaza Yubile y'impurirane y'imyaka 2025 y'ugucungurwa kwa bene muntu n'imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO