Kigali

Rwanda Gospel Stars Live yatangijwe ku mugaragaro; amafoto yerekana uko abaramyi 15 baserutse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2021 22:17
0


Abahanzi 15 mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyiswe Rwanda Gospel Stars Live, kigamije kubashyigikira no kubashimira uburyo inganzo yabo igira uruhare mu nguni zitandukanye z’ubuzima.



Ni mu muhango wabereye muri Park Inn mu Kiyovu kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, witabiriwe n’abaramyi b’amazina azwi n’abandi.

Rwanda Gospel Stars Live ihatanyemo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Aneth Murava na Theo Bosebabireba.

Mu gutangiza iki gikorwa, Mike Karangwa ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live, yashimye abahanzi bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live, avuga ko bakorera mu kibuga kirimo imitego myinshi ariko ko bayisimbuka bakifashisha umuziki mu kongera gusana imitima ya benshi.

Karangwa yabwiye aba bahanzi ko indirimbo zabo zifite akamaro gakomeye ku buzima bwa benshi, kuko hari abakiriye nyagasani nk’Umwami n’Umukiza, abandi bareka ibikorwa bibi bari bagiye gukora bakomeza kuramira ubuzima.

Uyu mugabo wabaye umunyamakuru, yavuze ko Rwanda Gospel Stars Live ari igikorwa kigamije gushyigikira abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana. Asaba buri wese gushyigikira aba bahanzi, yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho.

Umuhanzi uzatwara umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 frw, naho uwa kabiri atware miliyoni 2 frw, ni mu gihe uwa gatatu azatwara miliyoni 1 frw.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z’Ukwakira 2021 biteguye gukorera ibitaramo kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Nyuma y’ibi bitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live bizabera kuri Televiziyo y’u Rwanda, ni bwo hazamenyekana abatsinze.

Kuri ubu ushobora gushyigikira umuhanzi ukunda, aho ujya muri telefoni ngendanwa ugakanda *544*300* ugashyiramo nimero y’umuhanzi ushyigikiye hanyuma ugashyiraho.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Rwanda Gospel Stars Live cyitabiriwe n’abarimo umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Tumusiime Juliet uherutse kurushinga, Gaju Evelyne wabaye Nyampinga wabanye neza n'abandi (Miss Congeniality), Muyoboke Alex umujyanama w’umuhanzi Chris Hat.

Hari kandi Umuyobozi w'Urugaga rw'abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Gospel Stars, Aimable Nzizera, Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yateye inkunga iki gikorwa, umuhanzi utanga icyizere mu baramyi Josh Ishimwe.

Hari kandi umuhanzi Jean Christian Irimbere uri mu kiragano gishya cy'abakora indirimbo zihimbaza Imana, umuhanzikazi Umutoni Alice ukora indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Big Tonny, n’abandi.

Abari bahagarariye itsinda ry’umuziki rya Gisubizo Ministries


Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana


Umuraperi MD ni uko yaserutse mu gutangiza Rwanda Gospel Stars Live


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wakunzwe mu ndirimbo kuva kuri ‘Amahoro’

Itsinda ry’abanyamuziki rya King Dom Ministries ryari rihagarariwe n’abasore babiri

Itsinda rya True Promises rizwi mu ndirimbo zitandukanye


James na Daniella bakunzwe kuva ku ndirimbo ‘Mpa amavuta

Serge Iyamuremye uherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Lion'


Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu muziki, aherutse gusohora indirimbo yise 'Umugisha'


Umuhanzi Israel Mbonyi witegura gusohora Album yise 'Icyambu'. Yabwiye INYARWANDA ko azayishyira hanze mu Ukuboza 2021

Umuhanzi wagize igikundiro kidasanzwe mu baramyi, Theo Bosebabireba uherutse gusohora indirimbo 'Hagati y'umutwaro'


Gisele Precious, umuhanzikazi w'ijwi ryiza uririmba anicurangira gitari

Umuhanzi Rat Jah NayChah uzwi mu ndirimbo zirimo 'Humura'

Umuramyi Aime Frank Nitezeho


Umuhanzikazi Annet Murava wamenyekanye mu ndirimbo 'Imboni'



Ifoto y'abahanzi 15 bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live 

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND