Wilson Bugembe umupasiteri akaba n'umuramyi ukunzwe cyane muri Uganda yatangaje ko ari mu rukundo, gusa ntiyatangaje izina ry'umukunzi we. Atangaje ibi nyuma y'imyaka ibiri ahishuye ko hari umukobwa uba muri Amerika wamuteye indobo.
Pastor Wilson Bugembe ni Umushumba Mukuru w'Itorero Light the World Ministries rikorera muri Uganda akabifatanya n'umuziki aho akunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo nka; 'Wanaaza' yakoranye na Rhoda K, 'Mukama njagala kumanya', 'Ebintu bya Mukama bibuza buza', 'Ani?', 'Tembeya Njiri', 'Bamuyita Yesu', 'Amen', 'Ojanga nosaba' yakoranye na Bobi Wine, 'Yellow' (Yabaswaza), 'Omwoyo we', n'izindi nyinshi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022 mu minota micye ishize, Pastor Wilson Bugembe yatangarije abakunzi be ko ari mu rukundo. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram munsi y'ifoto ye imugaragaza yicaye mu modoka afite ururabo mu ntoki. Munsi y'iyi foto yanditse ati "Ndi mu rukundo". Abakunzi be benshi barimo n'ibyamamare muri Uganda nka Judith Heard na Lydia Jazmine banejejwe cyane n'iyi nkuru nziza yabatangarije.
Bugembe yatangaje ko ari mu rukundo
Pastor Bugembe w’imyaka 37 y’amavuko aherutse gutangaza ko yatinze gushaka umugore kubera igikomere yahuye nacyo mu buzima bw'urukundo. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo NBS yo muri Uganda mu myaka ibiri ishize, Pastor Bugembe yabajijwe n’umunyamakuru niba yarigeze ababazwa n’umukobwa mu buzima bwe, asubiza ko yababajwe cyane akaba ari na yo mpamvu yatinze gushaka umugore. Yatangaje ko umukobwa wamuteye icyo gikomere aba muri Amerika.
REBA HANO BUGEMBE AVUGA IGIKOMERE YATEWE N'UMUKOBWA WAMUTEYE INDOBO
Umunyamakuru yatangiye amubaza ati “Ese wigeze uhura n’umukobwa akababaza cyane umutima wawe”. Pastor Bugembe asubiza agira ati “Egoko none se ubwo urumva ari iyihe mpamvu yatumye kugeza uyu munsi ntarashaka?”. Bamusabye gusobanura neza, avuga ko yabwiye uwo mukobwa yabengutse ko amukunda, ariko umukobwa ntabyiyumvishe agafata Bugembe nk’umutekamitwe.
Pastor Bugembe ubwo yari mu Rwanda mu gitaramo cya Kingdom of God
Umunyamakuru ati “Nonese byagenze gute ngo akwange?” Pastor Bugembe asubiza ko umukobwa yamushwishwiburije akamubwira ko badashobora gukundana, ati “Oya yaransobanuriye ambwira ko tutakomeza gukundana“. Bugembe yunzemo ati “Yambwiye gutyo nari ngiye gupfa, numvaga ngiye gupfa, mbese habuze gato ngo mpfe”.
Umunyamakuru ati “Ubwo ntiwarize?” Pastor Bugembe nyuma yo guterwa indobo, ngo yasabye umukobwa ko amwemerera akamugeraho muri Amerika mu minota 15 kugira ngo amupfukame imbere amusabe imbabazi. Umunyamakuru ati “Nonese warabimusabye aranga?”
Iki kibazo ariko ntabwo Pastor Bugembe yagisubije ahubwo yahise abyirengagiza areba hirya aravuga ati “Kenzo mwenedata komera, ibyo uri gucamo ndabyumva (agaseka), ibyo byose abagabo tubicamo,.” Aha yihanganishaga Eddy Kenzo uherutse gutandukana n’umugore we.
Pastor Wilson Bugembe yatanze urugero rugaragaza urukundo yakunze cyane uyu mukobwa atatangaje amazina. Yahishuye ko umunsi umwe agikundana n’uyu mukobwa, yagiye ku kibuga cy’indege cya Entebbe abasaba ko bakirana urugwiro uyu mukobwa ubwo yari asubiye muri Amerika, barabikora ndetse neza cyane, bitangaza cyane umukobwa. Umukobwa ngo ageze mu ndege yabajije impamvu yakiriwe bidasanzwe, bamubwira ko impamvu ari ukubera ko Pastor Bugembe amukunda cyane.
Pastor Bugembe yamaze kuvuga gutyo umunyamakuru aramubaza ati “Ni umugandekazi cyangwa ni umunyamerikakazi? Pastor Bugembe ahita avuga ati “Nawe uri bumvugishe ibyo ntagomba kuvuga, ni umuntu”. Umunyamakuru ati “Eheeh She missed the chance, noneho fata twebwe ba hano” Yakomeje abwira Bugembe ko itangazamakuru rya Uganda ribigizemo uruhare rigahamagara umukobwa hari igihe basubirana, ati “Uzi twamuterefonye ko dushobora gutuma mwongera gukundana!” Pastor Bugembe yamusubije ati “Njyewe ntacyo ntakoze”
Bugembe afatwa nka nimero ya mbere mu baramyi bakunzwe cyane i Kampala
Iki gisubizo cya Bugembe kigaragaza ko yamaze gukura amaso kuri uyu mukobwa wamuteye indobo bikamushengura cyane umutima. Pastor Bugembe ntiyakunze kugira byinshi atangaza ku buzima bwe bw’urukundo. Mu gihe cyashize iyo yabaga abajijwe impamvu yatinze gushaka umugore mu gihe nyamara akunzwe cyane muri Uganda ndetse akaba afite n’amafaranga, yabasubizaga ko igihe cye kitari cyagera, gusa akongeraho ko azakora ubukwe vuba.
Hari abakobwa n’abagore bagiye bifata amashusho bakavuga ko yabateye inda, gusa we aya makuru yayamaganiye kure avuga ko bashaka kumwanduriza izina. Yavuze ko nta mugore afire ndetse nta n’umwana afite. Yashimangiye ko adashobora kubyara mbere yo gukora ubukwe. Yigeze gutangaza ko azakora ubukwe mu mpera za 2019, gusa nyuma yaho hatangajwe andi makuru avuga ko urusengero rw’icyitegererezo ari kubaka muri Kampala nirwuzura ari bwo azakora ubukwe.
Pastor Bugembe ashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2022
REBA HANO INDIRIMBO 'OMWOYO WE' YA PASTOR BUGEMBE WILSON
TANGA IGITECYEREZO