RFL
Kigali

Ntibikiri ibyo muri Afurika gusa! Ikipe ikomeye ku Isi yishyuye umupfumu arenga Miliyoni 150Frw akayifasha kwegukana igikombe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2021 16:57
0


Ibyari bimenyerewe ku makipe yo muri Afurika, byamaze kwambuka amazi magari bigera i Burayi, aho kuri ubu FC Porto yo muri Portugal iri gushinjwa kwishyura umupfumu Miliyoni 150 Frw ku mwaka, kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma y’imyaka ine mukeba wayo Benifica nayo ikoresheje ubwo buryo.



Dail Mail yatangaje ko amakuru yanditswe n’ibinyamakuru byo muri Portugal, Porto yahisemo gukoresha ubu buryo nyuma y’imyaka ine mukeba bahora bahanganye ibihe byose, Benfica nayo ibikoze kandi bikayigeza ku musaruro mwiza.

Amakuru ava muri Portugal avuga ko uyu mupfumu witwa Madalena Aroso yahawe akazi na perezida w’iyi kipe, Jorge Nuno Pinto da Costa nk’umukozi w’ikipe mu mezi atanu ashize, ariko kandi agakora nk’umuganga w’ikipe wemewe.

Ikinyamakuru cyandikirwa i Lisbon muri Portugal cyitwa Abola cyatangaje ko Aroso ahembwa ibihumbi 13 by’amapawundi buri kwezi n’iyi kipe y’ubukombe muri Portugal, bingana n’amafaranga n’arenga 150.000 by’amapawundi ku mwaka (miliyoni 150 Frw).

Bivugwa ibi byateje umujinya mwinshi mu bafana, kubera ko uyu mupfumu ariwe mukozi uhembwa menshi muri iyi kipe ku ntera ndende, mu gihe ikipe iri kugerageza gukurikiza amategeko ya Financial Fair Play kugira ngo itazahura n’ibihano bya UEFA byatuma itagira abakinnyi yongera kugura cyangwa ngo igurishe mu gihe runaka.

Biragaragara ko uyu mupfumu ari inararibonye mu gusoma ejo hazaza no guhindura ibyavuye mu mukino, kuko yahawe akazi muri iyi mpeshyi kugira ngo afashe Porto kugarura igikombe cya Primeira Liga cyatwawe na Sporting Lisbon mu mpeshyi ishize.

Ikipe ya Sergio Conceicao itaratsindwa kuri ubu, iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Portugal mu mikino 14 yakinnye, ikaba iri imbere ya Sporting batandukanijwe n’ibitego gusa, Benfica iri inyuma ho amanota ane.

Mu mwaka wa 2017, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Porto, Francisco J. Marques, yashinje Luis Filipe Vieira wahoze ari perezida wa Benfica weguye ku mirimo ye kubera uburiganya bw’imisoro, kuba yarakoresheje ubupfumu kugira ngo abashe gutwara igikombe cya shampiyona.

Marques yavuze ko Vieira yishyuye Dr Armando Nhaga, ’Komiseri wa Polisi y’igihugu muri Gineya-Bissau’ibihumbi 65.000 by’amapawundi kugira ngo abafashe kuroga batware shampiyona, ndetse icyo gihe yegukanye igikombe irusha Porto yasoje ku mwanya wa kabiri amanota 6.

Biravugwa ko perezida wa FC Porto Nuno Pinto ariwe wishyuye umupfumu akayabo ka miliyoni 150Frw

Umutoza wa FC Porto Sergio ntabwo aratakaza umukino n'umwe uyu mwaka w'imikino

FC Porto yiteguye guhatanira igikombe cya shampiyona ya Portugal uyu mwaka

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND