RFL
Kigali

Sergio Aguero arasezera burundu ku mupira w’amaguru kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/12/2021 10:10
0


FC Barcelona yatumije ikiganiro n’itangazamakuru, giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, ahitezwe kuza gutangarizwamo ko rutahizamu w’umunya-Argentine Sergio Aguero asezeye burundu umupira w’amaguru kubera indwara y’umutima.



Kuri uyu wa Gatatu ni bwo byitezwe ko Sergio Aguero asezera burundu ku mupira w’amaguru nyuma y’amezi atageze kuri atandatu asezeye muri Manchester City akerekeza muri FC Barcelona ariko akaza kugira ikibazo cy’umutima, byanatumye abaganga bamugira inama yo kureka gukina ruhago kuko byamuviramo urupfu.

Aguero w’imyaka 33 ubu ahanganye n’ibibazo by’imvune ndetse n’indwara y’umutima byose byamwibasiye kuva yagera muri Espagne, aho yari amaze gukinira Barcelona imikino itanu gusa.

Umukino we wa nyuma muri FC Barcelona, Aguero yawukinnye tariki ya 30 Ukwakira 2021, ndetse aza kuva mu kibuga ajyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima mu mukino hagati.

Nyuma yo kugira iki kibazo, Abaganga bamugiriye inama yo kutazongera gukina umupira w’amaguru kubera ko byamuviramo urupfu, bamusaba kubahiriza inama za muganga niba ashaka gukomeza kubaho.

Uyu mukinnyi yiyemeje gukurikiza ibyo abaganga bamubwiye ndetse anafata umwanzuro wo kureka burundu gukina umupira w’amaguru kugira ngo arengere ubuzima.

Ubwo yagiraga ikibazo cy’umutima akagwa mu kibuga mu kwezi kwa 10, inshuti ze za hafi zirimo na mwenewabo bakomoka mu gihugu kimwe, Lionel Messi bamugiriye inama yo gusezera burundu umupira w’amaguru kugira ngo arengere amagara.

Kuri uyu wa gatatu nibwo atangaza ku mugaragaro ko asretse burundu gukina umupira w’amaguru, mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguwe, aho byitezwe ko kiza kwitabirwa na Pep.Guardiola babanye imyaka myinshi muri Manchester City.

Uyu rutahizamu ufite amateka akomeye muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ by’umwihariko muri Manchester City, agiye gusoza umupira w’amaguru yaratsinze ibitego 427 mu mikino 786 yakinnye.

Indwara y'umutima niyo itumye Aguero asezera ku mupira w'amaguru imburagihe

Aguero arasezera kuri ruhago kuri uyu wa gatatu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND