RFL
Kigali

AC Milan yabuze byose nk’ingata imennye itaha amara masa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/12/2021 10:13
0


Ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani yari ku kibuga cyayo yananiwe gukora icyari cyoroshye yasabwaga n’abafana bari bakumbuye kubona iyi kipe yitwara neza ku ruhando rw’i Burayi, itsindirwa mu rugo na Liverpool ihita isezererwa mu marushanwa yose y’u Burayi.



Byari amarira n’agahinda ku bafana ba AC Milan nyuma yo gusezererwa mu marushanwa y’i Burayi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri batsindiwe mu rugo na Liverpool ibitego 2-1, inzozi zayo zo kugera kure mu mikino y’u Burayi zigarukira i San Siro.

N'ubwo Fikayo Tomori yafashije AC Milan gufungura amazamu ku munota wa 29, ntabwo byari bihagije kuri iyi kipe y’ubukombe i Burayi kuko yasabwaga kurinda iki gitego kandi ntiyinjizwe.

Ibitego bya Origi na Salah byashyize mu icuraburindi abafana ba AC Milan kuko byatumye ikipe ibura amahirwe yo kugaragara mu marushanwa yombi y’i Burayi (Champions League na Europa League) kuko yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane gusa.

Nta gihe kinini gishize AC Milan yongeye kwisuganya kugira ngo igaruke mu ruhando rw’amakipe akomeye i Burayi nyuma yo kumara imyaka itari micye yarasubiye hasi byagaragariraga buri wese.

Gusa icyagaragaye ni uko iyi kipe igifite byinshi byo gushyira ku murongo kugira ngo igarure igitinyiro yahoranye ndetse yongere gutanga ibyishimo ku bafana bayo.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Atletico Madrid yatsindiye FC Porto mu rugo ibitego 3-1 ihita ikatisha itike ya 1/8 muri Champions League.

Ntabwo benshi bahaga amahirwe Atletico muri Portugal kuko yari imaze iminsi itari micye igaragaza intege nke ari naho abakurikira umupira w’amaguru baheraga bavuga ko nta mahirwe ifite yo gukomeza.

Ibitego bya Griezmann, Correa na Paul byafashije Atletico Madrid gukora akazi gakomeye muri Portugal mu mukino watanzwemo amakarita atatu atukura, harimo abiri yahawe Porto kuri Wendell na  Marchesin, mu gihe Carrasco wa Atletico nawe yahawe ikarita itukura.

Liverpool na Atletico Madrid zakomeje muri 1/8 cya Champions League, FC Porto yerekeza muri Europa League, mu gihe AC Milan yasezerewe.

Salah yagoye cyane ubwugarizi bwa AC Milan

Ntabwo umunsi wari mwiza kuri Zlatan utafashije ikipe ye gukomeza

Liverpool yakomeje muri 1/8 itsinze imikino yose yo mu itsinda

Mu mukino warimo amahane menshi Atletico Madrid yatsinze FC Porto ibona itike ya 1/8

Griezmann yafashije cya Atletico gukura itsinzi muri Portugal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND