Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi yagaragaje ko rimwe na rimwe abangamirwa cyane n’ubwamamare bw’izina rye, aho yavuze ko ajya yifuza kuba ahantu hatuje we n’umuryango we Isi itamenya ibyabo nk’uko bakurikiranwa cyane kuri ubu.
Messi
aherutse kwegukana Ballon d’Or ya karindwi kuva yatangira gukina umupira w’amaguru
ndetse ahita ashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ukoze ayo
mateka.
Nyuma
yo kwegukana iki gihembo kitavuzweho rumwe kubera ko benshi mu bakunzi ba
ruhago bahamyaga ko Lewandowski ukinira Bayern Munich ari we wari guhabwa iki
gihembo bityo bavuga ko habayemo ubujura.
Imitwe
myinshi y’inkuru yakomeje kugaruka kuri uyu rutahizamu mu cyumweru cyose,
ndetse anatangazwaho amakuru atandukanye arimo n’ayo mu buzima bwite abamo
umunsi ku munsi.
Mu
busanzwe niko ubuzima bw’ibyamamare bumeze, ntaho guhisha amakuru yabo ya buri
munsi haba hahari kuko Isi yose iba ikeneye kumenya ikijya mbere kuri bo, haba
mu buzima busanzwe ndetse n’ubuzima bwihariye bwabo kenshi na kenshi usanga
buri hanze.
Icyo
bakora cyose baramenyekanye kigomba kumenywa na rubanda, babishaka cyangwa
batabishaka.
Aganira
na France Football, Messi yagaragaje ko rimwe na rimwe abangamirwa no kuba ari
Messi, akifuza kubaho mu buzima bw’ibanga.
Yagize
ati”Nabaye Messi mu myaka 34, Ubu natangiye kumva igisobanuro cyabyo. Nishimira
buri kimwe cyose cyabaye, n’ubwo rimwe na rimwe numva mbangamiwe nkifuza kubaho
mu buzima bw’ibanga, nkishimana n’umuryango wanjye nta wundi muntu utwitayeho”.
Messi
ntabwo akunda kuvuga cyane cyangwa ngo ashyire ubuzima bwe cyangwa bw’umuryango
we ku karubanda guhera igihe yatangiye kuba icyamamare, ibikorwa bye mu kibuga
nibyo avugisha kurusha ikindi cyose.
Messi yatangaje ko abangamirwa no kuba ari Messi Isi yose ireba
TANGA IGITECYEREZO