Kigali

Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n’ingabo zishimye – Afande Mubarakh Muganga abwira abakinnyi ba APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/12/2021 11:26
0


Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Lt Gen MK Mubarakh Muganga, yatumye abakinnyi ba APR FC gukorera amateka muri Maroc, bagatsindira RS Berkane mu rugo, kuko byabahesha itike y’amatsinda ya Confederations Cup bwa mbere mu mateka.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Ugushyingo 2021, APR FC yakoze imyitozo yitegura umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup mu mpera z’iki cyumweru uzayihuza na RS Berkane yo muri Maroc baheruka kunganyiriza i Kigali 0-0 mu mukino ubanza. Iyi myitozo yakurikiwe n’umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen MK Mubarakh Muganga wanahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi n’umutoza w’iyi kipe.

Uyu muyobozi wakurikiye iyi myitozo kuva itangiye kugera isojwe, yagize ati:” Sinabashije kuza gukurikira umukino wanyu ubanza kubera imirimo yamfatiriye ariko mba mbakurikira cyane amashusho narayarebye mwitwaye neza kandi mwerekanye ko abana b’ Abanyarwanda mushoboye.

Nshima cyane aba batoza banyu bahinduye imikinire yanyu ku rwego ruri hejuru cyane ari nabyo biduha icyizere ko iriya kipe ko tuzayisezerera tukagera mu matsinda kandi bizagerwaho. Ndashaka kubabona mubyina intsinzi n’ingabo zishimye ku bwo kwitwara neza kwanyu.

Murerekeza mu gihugu cya Maroc, ntabwo bijya binkundira cyane kubaherekeza kubera imirimo ariko nzi ko intsinzi ihari nzaba nanjye mbakurikiye rwose, dufite amahirwe menshi abatoza banyu baturuka muri kiriya gihugu barahazi ibyo nabyo biri mu byongera amahirwe.

Ibindi ni mu kibuga nk’uko abayobozi bacu b’icyubahiro bagiye babibabwira ko nta kipe tutakina nayo nka APR FC kuko twahawe byose kandi umubare w’ abakinnyi uba ungana mu kibuga. Tariki 05 Ukuboza 2021 ni finali kandi bizagenda neza kuko murashoboye. intsinzi kuri APR FC iteka”.

RS Berkane yo muri Maroc izakira APR FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya gatatu CAF Confederation uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Umukino ubanza wahuje aya makipe kuri Stade ya Kigali tariki ya 28 Ugushyingo 2021, warangiye amakipe aguye miswi 0-0, byose bikazasobanukira muri Maroc.

APR FC yagombaga kuba yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ariko yari mu gihirahiro nyuma y’uko Maroc ihagaritse ingendo zose z’indege zijyayo kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe “Omicron”.

Gusa amahirwe ni uko Maroc yemeye ko imikino mpuzamahanga yagombaga kubera muri icyo gihugu izakinwa nta kibazo, bikaba bivugwa ko APR FC izajya muri iki gihugu n’indege yihariye.

Afande Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC gusezerera Berkane iwayo

APR FC ifite urugamba rukomeye imbere ya Berkane tariki ya 05 Ukuboza 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND