RFL
Kigali

APR FC yakomorewe kwinjira muri Maroc! Nta gisibya urugamba rwayo na Berkane rugomba gusobanuka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2021 17:37
2


Nyuma y’impungenge APR FC imaranye iminsi kubera isubikwa ry’ingendo zerekeza muri Maroc izakinira na Berkane mu mukino wo kwishyura wa Confederations Cup, kubera ubwandu bushya bwa COVID-19, byatumye yiyambaza CAF kugira ngo hatangwe umurongo uhamye uzatuma uyu mukino ukinwa.



Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurica ‘CAF’ yinjiye mu kibazo cya APR FC yagombaga kujya muri Maroc yahagaritse ingendo zerekezayo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika ryatangaje ko imikino mpuzamahanga yose igomba kuba nta gisibya.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, Maroc yatangaje ko yahagaritse ingenzo ziyihuza n’ibindi bihugu kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu bihugu bimwe na bimwe.

Ibi byatumye ikipe ya APR FC yagombaga kujyayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo mu kwitegura umukino wo kwishyura wa RS Berkana iterecyezayo, bisaba ko itegereza umwanzuro uzava hagati y’iki gihugu na CAF.

CAF yari yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc gutanga umurongo ku mikino mpuzamahanga irimo n’uwa APR w’irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc ‘FRMF’ ntiryazuyaje gusubiza CAF kuri iyi ngingo aho ryavuze ko icyemezo cyo guhagarika ingendo zerecyeza muri iki gihugu kitazagira ingaruka ku mikino mpuzamahanga yari iteganyijwe kuhabera.

Itangazo rya FRMF rimenyesha CAF ko kandi rigiye gutegura umukino uzahuza ikipe y’Igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 20 n’iya Gambia ndetse ko uzaba kimwe n’uwo kwishyura.

Biteganyijwe ko APR FC ikimara kubona iri tangazo igomba guhita itegura urugendo ruyerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane, umukino uteganyijwe tariki ya 05 Ukuboza 2021, ukazabera muri Maroc.

APR FC yemerewe kwerekeza muri Maroc guhangana na RS Berkane yo muri Maroc





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rushigajiki Jean claude2 years ago
    Ndabona igomba kugenda igasoza umukino na RS berkane Kandi ndizera ko APR fc izatsinda 1_0 bwa RS berkane ubundi ikurira Rwanda ey ikamanuka yemye
  • Tonton theos2 years ago
    Ikipe yacu APR FC tuyifurije urugendo ruhire ,rwo kuzatabarukana insinzi,kdi yatweretse ko byose bishoboka! Courage kubasore back kbx!?





Inyarwanda BACKGROUND