RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa wakiniye Rayon Sports agiye kurushinga n’umunya-Portugal: AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2021 12:06
1


Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa kuri ubu ukinira Zanaco FC yo muri Zambia, agiye kurushinga n’inkumi yo muri Portugal aho yamaze no gufata irembo.



Miafa agiye gukora ubukwe na Rosalyn Dos Santos, usanzwe ari umuganga, akaba avuka kuri se w’umunya-Portugal, naho nyina akomoka muri Zimbabwe. Uyu mukinnyi yatangaje ko uyu mukobwa bamaze umwaka bakundana kuko bakundanye akigera muri Zambia agiye gukinira ikipe ya Zanaco FC.

Agaruka ku cyo yakundiye uyu mukobwa, Mirafa yavuze ko Imana ifite uko ihuza abantu gusa ngo ni umukobwa umukunda akanamukundira umuryango. Yagize ati: “Sinabona igisobanuro cy’icyo namukundiye, gusa ni umukobwa mwiza uzi ubwenge, unkunda kandi unkundira umuryango, Imana yaraduhuje, arankunda nanjye ndamukunda”.

Mirafa yaboneyeho gutangaza ko umukobwa bagiye kubana atari umunyarwandakazi, ahubwo ari umunya-Portugal kuko se avuka muri Portugal naho nyina akaba avuka muri Zimbabwe ariko akaba afite igisekuru muri Zambia.

Mirafa utegura kuzana uyu mukobwa kumwereka umuryango we mu Rwanda, yamaze gufata irembo ndetse ubukwe bwabo buri bugufi. Mirafa ukina mu kibuga hagati, wakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Police FC, APR FC na Rayon Sports, amaze umwaka muri Zambia mu ikipe ya Zanaco.

Mirafa mu rukundo na Rosalyn ukomoka muri Portugal


Mirafa yamaze gufata irembo, aho yitegura kurushinga n'uyu muganga

Mirafa avuga ko Rosalyn ari umukobwa witonda kandi uzi ubwenge unamukundira umuryango

Mirafa amaze umwaka akundana na Rosalyn






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Meddy2 years ago
    Ibyo nibyiza





Inyarwanda BACKGROUND