RFL
Kigali

Cedric Imfurayabo niwe watsindiye igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sport

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/11/2021 10:38
1


Uwitwa Cedric Imfurayabo niwe munyamahirwe watsindiye igihembo cya Inyarwanda.com yari yashyiriyeho abakunzi ba siporo mu Rwanda no hanze yarwo, ku muntu watanze abandi kuvuga uko umukino wahuje APR FC na Rayon Sports urangira.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, APR FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’abakeba bo mu rw’imisozi Igihumbi, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali ukaba wararangiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Kuri uyu mukino Inyarwanda.com yari yashyiriyeho igihembo umuntu uza gutanga abandi akavuga uko uyu mukino uza kurangira, aho yasabwaga kubikora anyuze ku rubuga rwa inyarwanda.com ku nkuru yari yakozwe ibashishikariza gutsindira igihembo yabashyiriyeho. 

Ibitekerezo byatanzwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu zirimo: Twitter, Facebook na Instagram, ntabwo byashingiweho hatangwa iki gihembo nkuko byari byatangajwe mu nkuru yabashishikarizaga gutsindira iki gihembo.

Iki gihembo cyegukanwe na Cedric Imfurayabo wohereje ubutumwa ari uwa kabiri mu butumwa burenga 200 bwoherejwe n’abageragezaga amahirwe yo gutsindira igihembo, ubu butumwa akaba yarabwohereje saa Yine n’iminota 55 (10h55’) nyuma y’iminota ibiri inkuru igiye hanze, aho yavuze ko uyu mukino urangira APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Cedric Imfurayabo watsindiye igihembo, asabwe kugera aho Inyarwanda.com ikorera mu mujyi wa Kigali bitarenze ku wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, yitwaje ibyangombwa bye, kugira ngo ashyikirizwe igihembo yatsindiye.

Dushimiye buri wese wagerageje amahirwe yo gutsindira iki gihembo ariko ntamusekere, muzagerageze ubutaha muzatsinda kandi noneho ibihembo bizaba byikubye kabiri.


Cedric Imfurayabo ni we watsindiye igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino wahuje APR FC na Rayon Sports


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cedric Imfuarayabo2 years ago
    MERCI INYARWANDA





Inyarwanda BACKGROUND