RFL
Kigali

Messi yaciye akagozi kuva yagera mu Bufaransa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/11/2021 9:09
0


Lionel Messi yatsinze igitego cye cya mbere kuva yatangira gukina shampiyona y'u Bufaransa.



Bwa mbere mu mateka y'abafana ba PSG baraye bishimiye igitego cya mbere muri Shampiyona Lionel Messi yatsinze. Byari mu mukino PSG yari yakiriyemo Nantes kuri Parc des Princes.

Byasabye iminota 87 kugira ngo iki gitego kiboneke, nyuma y’aho umuzamu Keylor Navas yari yahawe ikarita y'umutuku ku ikosa yari akoreye Ludovic Blas ku munota wa 65. Icyo gihe byasabye ko Maurcio Pochettino akuramo Neymar kugira ngo ashyiremo undi muzamu.


Igitego cya Messi cyaje gisanga icyo Mbappe yari yatsinze ku munota wa Kabiri ndetse na Appiah wari witsinze mu gihe Nantes yatsindiwe na Muani, umukino urangira ari ibitego 3 kuri kimwe. Messi amaze gutsindira PSG ibitego 3 gusa bibiri bibanza yari yabitsinze muri Champions League aho icya mbere yagitsinze LB Leipzig icya kabiri agitsinda Manchester City.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND