Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Paul Pogba Labile, yakoresheje amagambo yuzuyemo amarangamutima yifuriza isabukuru nziza umugore we Zulay wujuje imyaka 28 y’amavuko.
Tariki
ya 16 Ugushyingo buri mwaka, umugore wa Paul Pogba, Zulay Pogba yizihiza
isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro byabaye akarusho dore ko yayizihije ari
kumwe n’umugabo we Pogba n’abana babyaranye babiri.
Anyuze
ku rukuta rwe rwa Twitter, Paul Pogba yavuze amagambo asigirije yifuriza
isabukuru nziza umugore we.
Yagize
ati”Umugore mwiza, umubyeyi w’icyitegererezo, umwamikazi wanjye. Isabukuru
nziza y’amavuko y’imyaka 28 buzima bwanjye”.
Paul
Pogba n’umugore we Maria Zulay bafitanye abana babiri barimo Labile Shakur
wavutse mu 2019, ndetse n’undi mwana wavutse mu 2020 ariko izina rye ntiryigeze
ritangazwa.
Pogba
w’imyaka 28 y’amavuko, bwa mbere yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli
ukomoka muri Bolivia babyaranye, mu 2017 ubwo bafotorwaga bari kuryoshya muri
Amerika.
Nyuma
y’imyaka ibiri bahise bibaruka umwana w’umuhungu witwa Labile Shakur, mu 2020
Pogba yabyaranye na Maria babana magingo aya umwana wa kabiri, ndetse bikaba
byaratangajwe ko banakoze ubukwe mu ibanga.
Rimwe
na rimwe Pogba ajya afasha umugore we Maria akazi ko guteka kuko hari bimwe na
bimwe azi guteka neza harimo no kotsa inyama, ndetse ku munsi we w’amavuko
akunze kumukorera iyo serivisi bikamushimisha cyane.
Pogba
afite inzu ihenze abanamo n’umuryango we mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’u
Bwongereza, akaba afite imodoka nyinshi zihenze ndetse n’indege ye bwite.
Pogba
ubarirwa muri Miliyoni 60 z’amadorali nk’umutungo bwite, yafashije ikipe
y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’Isi mu 2018.
Mu magambo asigirije Pogba yifurije isabukuru nziza umugore we Zulay
Maria Zulay umaze kubyarana na Pogba abana babiri yujuje imyaka 28
Umuryango wa Pogba ubana mu mahoro n'urukundo
Pogba na Zulay n'imfura yabo Shakur
TANGA IGITECYEREZO