Byateye urujijo no kwibaza byinshi ku bakinnyi APR FC yavuze ko barwaye ndetse inatangaza ko batazitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ariko biza gutangaza benshi ubwo aba bakinnyi byavugwaga ko barwaye bakinaga umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Gasogi kuri uyu wa Kane.
Mu
mukino APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1 mu gitondo cyo kuri uyu wa
Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, hagaragayemo bamwe mu bakinnyi bari
bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko kubera ibibazo by’imvune bari bafite,
ntibabashije kwitabira ubutumire bitewe na raporo y’Abaganga batanze igaragaza
ko batameze neza ku buryo bakwiyambazwa.
Mu
bakinnyi bari bahamagawe mu Amavubi ntibitabire kubera imvune, harimo
Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco ndetse na Kwitonda Alain. Aba bakinnyi
bose bakaba bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’Abaganga ndetse
bakaba baragiye banavurwa n’Umuganga w’ikipe y’igihugu Patrick Rutamu.
Nyuma
yo kubona raporo y’Abaganga ubuyobozi bwa APR FC bwabimenyesheje Umunyamanga
w’ Umusigire wa FERWAFA bwana David, ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu bwana
Mashami Vicent wanavuze ko nawe atashimishwa no gukoresha umukinnyi urwaye anashimira
ubuyobozi bwa APR FC kuba bamumenyesheje hakiri kare.
Nyuma
y'uko aba bakinnyi bose bagaragaye mu kibuga mu mukino wa gicuti batsinzemo
Gasogi United, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda banenze
imyitwarire ya APR FC kuri iki kibazo, kuko yimanye abakinnyi mu ikipe y’igihugu
ku bushake.
Bivugwa
ko APR FC yabikoze nkana kugira ngo yitegure imikino ya shampiyona ndetse n’imikino
ibiri izakina na RS Berkane yo muri Maroc muri CAF Confederations Cup, imikino
iteganyijwe gutangira mu mpera z’uku kwezi tariki ya 28.
APR
FC yatinyaga ko hari umukinnyi wayo ushobora kugira ikibazo cy’imvune cyatuma
azasiba imikino iri imbere itoroshye iyi kipe izakina kandi Amavubi ntacyo yaharaniraga.
Gusa
ubuyobozi bwa APR FC burahakana bwivuye imyuma ibyo kwimana abakinnyi mu
Amavubi, bugashimangira ko abakinnyi
babo bari bafite ibibazo bw’uburwayi ndetse bakaba baragiye bitabwaho kugira
ngo bagaruke mu kibuga.
Nyuma
yo gutsindwa na Mali ibitego 3-0, Mashami Vincent yabajijwe uko yakiriye kwimwa
abakinnyi batatu ba APR FC kandi bakaba bagaragaye mu mukino wa gicuti bakinnye
na Gasogi.
Uyu
mutoza yagize ati”Twakwishimira ko bakize, nta wanezezwa no kumva ko umuntu
arwaye, ariko niba bakize bakaba banakinnye ni byiza cyane ni ibyo kwishimirwa.
“Ntabwo
njye mbona ko APR FC yatwimye abakinnyi kubera ko yatanze raporo y’ibibazo bafite,
ntabwo ntekereza ko umuntu yakwicara akandika raporo abeshya, twe twubaha
raporo twahawe”.
Tariki
ya 14 Ugushyingo Amavubi arakina umukino wa nyuma muri iri tsinda na Kenya, umukino
uzabera kuri Nyayo Stadium i Nairobi.
Ubuyobozi bwa APR FC bwahakanye bwivuye inyuma ibyo kwimana abakinnyi mu Amavubi
APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti
TANGA IGITECYEREZO