Nyuma yo gusarura inota rimwe muri 12 yakiniye mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, Amavubi aragaruka mu kibuga akina umukino wa gatanu mu itsinda E na Mali, udafite kinini wamarira u Rwanda rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kuba rwazagaragara muri Qatar.
Uyu
mukino urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho utangira saa kumi n’ebyiri
z’umugoroba.
U
Rwanda rurakina uyu mukino rudafite myugariro Rutabayiro Jean-Philippe
utarabona ibyangombwa nk’uko byemejwe n’Umutoza Mashami Vincent, ni ku nshuro
ya mbere uyu mukinnyi yari ahamagawe mu Amavubi.
Ni
umukino wo guharanira ishema ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda gusa, kubera ko
itike rwaharaniraga y’igikombe cy’Isi rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kuba
rwazagaragara muri Qatar nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ine ya mbere mu
itsinda, aho rwatsinzwe imikino itatu, runganya umwe.
Kapiteni
w’Ikipe y’Igihugu, Niyonzima Haruna, we yavuze ko babizi ko ntacyo uyu mukino
ubamariye mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2022, ariko bagomba
kuwutsinda kugira ngo biyunge n’Abanyarwanda ndetse baheshe igihugu ishema.
Yagize
ati “Turabizi ko tudashobora kurenga iki cyiciro ariko icyo dushaka ni ishema
ry’igihugu cyacu, ni ukwereka Abanyarwanda ko igihe cyose tuba dushaka kubaha
ibyishimo”.
“Gutsinda
ikipe nka Mali ni urundi rwego, murabizi ko dufite n’undi mukino wa Kenya,
dutsinze byadutera imbaraga ku mukino wa nyuma. Buri mukino uba ufite icyo uvuze”.
Gutsinda
Mali byafasha u Rwanda kongera amanota byarufasha kuzamuka ku rutonde ngaruka
kwezi rwa FIFA ndetse abafana bakongera kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu
iboneka gake.
Mali
nitsindwa uyu mukino Uganda igatsinda, irahita iyinyuraho ku rutonde mu itsinda
E kuko mu mikino ine Mali ifite amanota 10 ikaba inayoboye itsinda, Uganda iri
ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, Kenya ifite amanota 2, mu gihe u Rwanda ruri
ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.
Abakinnyi
11 Amavubi abanza mu kibuga:
Mvuyekure
Emery, Rukundo Denis, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salonom, Manzi Thierry,
Bizimana Djihad, Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin, Rafael York, Nshuti
Dominique Savio na Sugira Ernest.
Rutabayiro ntagaragara muri uyu mukino kubera ibyangombwa bimwemerera gukina atarabona
Amavubi ntacyo aharanira muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi
TANGA IGITECYEREZO