Kigali

Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo kinjiza abanyarwanda muri Noheli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2021 8:51
0


Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko igiye gukora igitaramo cyayo ngarukamwaka kizinjiza Abanyarwanda mu byishimo bya Noheli.



Mu butumwa yanyujije kuri konti ya Twitter, mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, Chorale de Kigali yavuze ko igitaramo cyayo yise “Christmas Carols Concert” kizaba tariki 19 Ukuboza 2021, irarikira abantu kutazacikwa n’iki gitaramo.

Bati “Bakunzi bacu, ntimuzacikwe n'iki gitaramo. Ni ku itariki ya 19 Ukuboza 2021. Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye.”

Visi-Perezida Ushinzwe tekiniki muri Chorale de Kigali, Irambona Oscar yabwiye INYARWANDA ko batangiye gutegura iki gitaramo nyuma y’icyo bakoze mu 2020 cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19.

Yavuze nyuma yo kubona ko ibitaramo bikomerewe bahise bashyira ingufu cyane muri iki gitaramo cyo gufasha Abanyarwanda kwinjira mu byishimo bya Noheli, kugeza ubwo biyemeje gutangaza itariki y’igitaramo cyabo.

Ati “Nyuma yo kubona ko abantu bashobora guhura bagatarama, twabishyizemo ingufu cyane turategura kugeza ubwo tubona ko ari ngombwa ko tubwira abantu ko tuzatarama ku itariki ya 19 Ukuboza 2021.”

Oscar Irambona yavuze ko abantu bakwiye kwitega igitaramo cy’imbaturamugabo cyuzuye indirimbo z’ibyishimo bya Noheli n’izindi zizwi na benshi ariko bazaririmba mu buryo bwa gihanga.

Akomeza ati “Nk’ibisanzwe, abantu bakwiye kwitega Chorale de Kigali mu gitaramo cy’akataraboneka mu mpera z’uyu mwaka cy’indirimbo za Noheli ziganjemo iz’Inyarwanda cyane n’izindi ndirimbo zimenyerewe kuri Noheli.”

Uyu muyobozi yavuze ko bazishimira kongera gutaramira abakunzi babo nyuma y’igihe kinini. Kandi ko mu minsi iri imbere bazatangaza ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cyabo.

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966 imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbamo ndeste n’izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.

Intego yabo nyamukuru bandikishije mu Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.


Chorale de Kigali yatangaje ko tariki 19 Ukuboza 2021 izakora igitaramo ngarukamwaka


Mu 2020, Chorale de Kigali yakoreye igitaramo nk’iki kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera Covid-19








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND