Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi,Trosten Frank Spitller yatangaje ko abasore b’u Rwanda bambariye gutsinda Libya, anavuga ko impamvu yahamagaye Kavita Mabaya ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari uko ibisubizo byari bitangiye kuba bike mu bwugarizi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kumenya umwuka uri hagati y’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Libya mbere y’uko bicakirana kuri uyu wa Kane mu mukino wa Gatanu wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.
Mu kiganiro
n’itangazamakuru, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Trosten Frank Spitller,
yatangaje ko abakinnyi b’u Rwanda bari mu mwuka mwiza, uretse ko ngo batagomba
kwirara kuko uko u Rwanda rushaka Amanota atatu ari nako ikipe y’igihugu ya
Libya nayo iyashaka kuko imibare iracyashoboka nubwo bigoye.
Trosten
Frank Spitller yagize ati: “ Umwuka ni mwiza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu n’ikimenyimenyi
duheruka gutsinda umukino twakinnye muri aya marushanwa. Buri wese arishimye,
nagumya guhamya ko umwuka ari mwiza, igisigaye ni ukuzahitamo abakinnyi
bazabanza mu kibuga tugendeye ku ko ibihe bizaba byifashe.Twiteguye umukino
ukomeye uza gukinwa ku munsi w’ejo.
Ni umukino
ukomeye kandi w’ingirakamaro ku buryo buri wese mu ikipe azi uburemere bwawo,
nubwo ari akazi katoroshye, navuga ko dufite imbaraga zo kudufasha guca mu
bizazane by’ejo. Umusaruro duheruka kubona wagaragaje ko dufite ikipe ikomeye,
tuzaba turi gukinira mu rugo, kandi tugomba kumenya ko Libya ikeneye amanota
atatu nk’uko natwe tuyakeneye".
Umutoza w’ikipe
y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Trosten Frank Spitller yabajijwe ku mpamvu
yahamagaye myugariro Kavita Mabaya ndetse n’uko amubona mu minsi ibiri
bamaranye, avuga ko hari icyuho mu bwugarizi nyuma y’imvune ya Manzi Thiery atakwizera ko yakina umuko wose, ikiyongereyeho na Myugariro Niyigena Clement
akaba amaze kugira amakarita abiri y’umuhondo akaba atemerewe gukina uyu mukino.
Umutoza w’Amavubi
yavuze ko mu gihe amaranye na Kavita Mabaya yamubonyemo ubuhanga, cyane ko
asanzwe ari na Kapiteni w’ikipe akinira. Umutoza yavuze ko imvune ya Manzi
Thiery isa naho yamaze gukira kuko aba ameze neza mu myitozo.
U Rwanda ruracakirana na Libya ruri gushaka ko rwabona amanota atau rukuzuza amanota umunani mu itsinda D mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.
U Rwanda kandi ruri
gusenga ngo Nigeria izatsinze Benin, kuko rutsinze Libya maze Nigeria
igatsinda Benin, rwarara ku mwanya wa Kabiri n’amanota 8, naho
Benin ikaguma ku mwanya wa Gtatu n’amanota 6.
TANGA IGITECYEREZO