Kigali

Bhembe Malungisa Mfanafuthi yageze mu Rwanda aho aje gutanga amahugurwa y’umukino wa Teqball

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/11/2024 22:32
0


Bhembe Malungisa Mfanafuthi ukomoka muri Botswana yageze mu Rwanda aho aje gutanga amahugurwa ku mukino wa Teqball.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, ahagana ku isaha ya Saa 17:00 PM nibwo Bhembe Malungisa yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. 

Malungisa aje mu mahugurwa y’iminsi 3 azatangira kuri uyu wa Kane kugeza ku wa 6, akazabera mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda. 

Aya mahugurwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Teqball mu Rwanda FERWATEQ ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Teqball ku Isi FITEQ. 

Mu bantu bazahugurwa, barimo abakinnyi, abasifuzi, abatoza ndetse n’abandi bashaka kugira ubumenyi kuri uyu mukino.

Teqball ni umukino ukinwa nk’umupira w’amaguru ariko ukaba ukunze gukinirwa munzu itwikiriye.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Teqball mu Rwanda, Ishimwe Olivier bakunze kwita Demba Ba, aganira n’itangazamakuru yavuze ko aya mahugurwa azafasha mu iterambere ry’umukino mu Rwanda. 

Yagize ati” Aya mahugurwa agiye gufasha abanyarwanda kumenya ndetse no gusobanukorwa umukino wa Teqball kurushaho. 

Uyu mukino ni umwe mu mikino iri gukura cyane ku Isi, ndetse ukaba umukino ugomba gushyirwamo imbaraga kuko wenda gusa n’umupira w’amagaru kandi abanyarwanda bakaba bakunda umupira w’amaguru".

Yakomeje avuga ko ayamahugurwa azarangira nibura mu Rwanda hari abasifuzi basifura imikino mpuzamahanga, ndetse hari n’abantu bafite ubushobozi bwo gutanga amahugurwa mu bindi bihugu birimo ibituranye n’u Rwanda.

Uyu mukino ushobora gukinwa n’abantu 2 umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi ruhande cyangwa se ukaba wakinwa n’abantu 4 ba biri bagize ikipe imwe ndetse n’abandi. 

Uyu mukino wa Teqball watangiye bwa mbere ku Isi mu 2014, ukaba waratangiriye mu gihugu cya Hungary.

Bhembe Malungisa Mfanafuthi yakiriwe n'abantu batandukanye ubwo yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND