Kigali

James na Daniella na Singleton batumiwe muri Amerika mu bitaramo ‘A Night of Worship’ bya Noheli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2024 11:04
0


Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rugarama James [James] na Mukiza Daniella [Daniella] ndetse na John B Singleton wamamaye mu ndirimbo ‘Narahindutse’ yakoranye na Nel Ngabo na Maranatha Family Choir, bagiye guhurira mu bitaramo bibiri bizabera muri Leta zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ni ibitaramo byiswe “A Night of Worship” bisanzwe biba buri mwaka, bigategurwa na Sosiyete y’umuziki ya AfroHub isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gutaramira muri Amerika no mu bindi bihugu. Iyi sosiyete isanzwe inategura ibindi bikorwa birimo nk’amaserukiramuco bifasha abahanzi banyuranye. 

Ushingiye kuri gahunda yatangajwe, bigaragara ko ibi bitaramo bizaba ku wa 22 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, bazakomereza urugendo rwabo mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ku wa 25 Ukuboza 2024. 

Amatike yatangiye kugurwa binyuze ku rubuga rwa www.eventbrite.com . Ni ibitaramo byateguwe muri rusange hagamije gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye muri ziriya Leta kurangiza neza umwaka wa 2024, no gutangira uwa 2025.

Ugizewe Ernesto uri mu bashinze sosiyete ya AfroHub yabwiye InyaRwanda, ko bari bamaze iminsi mu biganiro n’aba bahanzi byagejeje kuri ibi bitaramo bibiri bagiye gukorana, bigamije gufasha abatuye muri iki gihe kwizihiza Noheli n’umwaka mushya muhire.

Yavuze ati “Ni ku nshuro ya Kabiri tugiye gukora ibi bitaramo, kuri iyi nshuro rero tuzakorana na James na Daniella ndetse na Singleton. Ni ibitaramo twise ‘A Night of Worship’ dusanzwe dukora buri mwaka. 

Gusa, mu mwaka ushize Singleton yari mu bagombaga kuririmba ariko ntabwo yaririmbye kubera ko yagize urugendo rwihutirwa ahita aza mu Rwanda, ni we wenyine utarabashije kuza abandi bose bari kuri gahunda bararirimbye. Niyo mpamvu uyu mwaka twifuje ko yongera gukorana natwe.”

Rugarama James [James] aherutse kubwira InyaRwanda, ko ibi bitaramo batumiwemo muri Amerika bigamije kubafasha kongera ubusabane n’Imana, no kongera guhura n’abakunzi b’ibihangano byabo.

Ati “Ibi bitaramo tugiye gukorera muri Amerika, tugiye kubikora hagamijwe kuramya mu buryo burambuye mu ndirimbo Imana igenda idushyira ku mutima, no kubonana n’abakunzi b’umusaraba muri rusange.”

Imyaka ine irashize iri tsinda riri mu muziki w’indirimbo ziramya no guhimbaza Imana. Iherekejwe n’indirimbo zomoye imitima ya benshi, binyuze mu bihangano bagiye bakubira kuri album zitandukanye zirimo na ‘Ibyiringiro’.

James yigeze kubwira InyaRwanda ko imyaka ine ishize bari mu muziki irimo amasomo menshi. Ati “Imyaka yo irimo amasomo menshi ku buryo twasaba ko twafata n'undi mwanya umuntu agafata n'ikaramu cyangwa se ingwa akajya ku kibaho akandika ibintu byinshi. Imana yatwigishijemo ibintu byinshi, yatwigishirijemo abantu...

Yungamo ati “Imbogamizi tugira ni iz'abantu, wa mugani wa wa mugabo, abantu niyo nyamaswa igoye ku Isi. Kwiga ku bantu, kumenya ibibarimo, umuntu wa nyawe, ibyo kubihuza, kubihuza n'imbuto ukagerageza kwerera imbuto ababi n'abeza, ni ikintu kiba kigoye cyane ariko turizera n'abandi bose ari kimwe ku bakristo muri rusange n'abantu basanzwe bose.”

Uyu mugabo avuga ko nubwo bimeza uko, bakomeje gushikama mu murimo w’Imana, kandi kugira ngo byose bigende neza we n’umufasha bahora bafata igihe cyo kwihererana n’Imana, kugira ngo ibashoboze ibyo bo batakwishoboza nk’abantu.

Uyu mugabo avuga ko we n'umugore we nabo ari abantu bafite intege nke, ariko 'bafite ibyiringiro muri Kristo'. Ati “Turasengana buri munsi, nijoro na mu gitondo, turi mu mudoka, ahantu hatandukanye.

Turasengana na Madamu wanjye, turakomezanya, turigishanya. Nta bundi [buryo] bwo kugira ngo mutsinde iyi Si, ni ugufatanya hanyuma mukarambiriza muri Kristo Yesu…”

James avuga ko mu rugendo rw’imyaka ine ishize kandi babonyemo abantu babashyigikira barimo n’abagiye babatumira mu bitaramo binyuranye.

James na Daniella batangiye gukundana hagati ya 2008 na 2009. Bombi mu 2012 bagiye kwiga muri Uganda, aho Umugabo yize ibijyanye n’Ububanyi n’amahanga, ni mu gihe umugore yize ibijyanye n’Ibarura mari.

Mu 2015 ni bwo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore, kuva icyo gihe  bakora umuziki bari kumwe ndetse bamamaye mu ndirimbo zinyuranye.


James na Daniella na Singleton batumiwe muri Amerika mu bitaramo byo kwizihiza Noheli 

James na Daniella bamamaye mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’ bamaze iminsi babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

John B. Singleton yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Narahindutse’ yakoranye na Nel Ngabo na Maranatha Family Choir 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBYIRINGIRO’

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NARAHINDUTSE’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND