Kigali

Ibyo Meddy yashingiyeho atumira Adrien Misigaro, Gentil na Patient Bizimana mu bitaramo muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2024 8:22
1


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] yagaragaje ko mu bitaramo yise “Worship and Testimonies” agiye gukorera mu Mujyi itandukanye mu gihugu cya Canada azataramana n’abahanzi bagenzi be Gentil Misigaro, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye ndetse na Adrien Misigaro.



Ni ubwa mbere azaba ahuriye ku rubyiniro na Gentil Misigaro mu bitaramo nk’ibi bye yiteguriye, ariko si ubwa mbere azaba ataramanye na Adrien Misigaro kuko bakoranye cyane mu bitaramo yatangiriyemo ivugabutumwa rye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Uyu mugabo amaze iminsi amaramaje mu bikorwa bigamije kuvuga Kristo yamenye; ndetse yumvikanisha ko arajwe ishinga no gufasha cyane cyane urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika guhamya Kristo no gushakisha ubwami bw’Imana bigishoboka.

Mu myaka irenga 15 ari mu muziki yubatse ubushuti bwatumye benshi mu bahanzi baragiye bakorana mu bikorwa binyuranye, yaba mu ndirimbo cyangwa se mu bitaramo.

Azwi nk’umuhanzi wagiye wisanga muri ‘Gospel’ cyane kugeza ubwo afashe icyemezo cyo gukora umuziki ushamikiye ku ivugabutumwa. Umubano afitanye na Adrien Misigaro niwo watumye bakorana indirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ yamamaye mu buryo bukomeye.

Meddy akunze kugaragaza ko Adrien Misigaro yamubereye inshuti ikomeye n’umuturanyi mwiza, byagejeje kuri byinshi mu bikorwa bagiye bahuriramo. 

Ubushuti bw'aba bunigaragaza cyane mu kuba kugeza ubu bamaze gukorana indirimbo ebyiri, kuko banafitanye indirimbo y’indi bise ‘Ntacyo nzaba’.

Nta ndirimbo n’imwe, Gentil Misigaro yigeze akorana na Meddy- Ariko mu bihe bitandukanye, Meddy yagaragaje Gentil nk’umuhanzi ufite amavuta mu kuramya no guhimbaza Imana.

Meddy yatumiye Gentil Misigaro anashingiye ahanini mu kuba uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Buri munsi’ asanzwe atuye mu gihugu cya Canada, ari naho akorera umuziki, bityo imijyi myinshi azataramiramo uyu muhanzi arayizi neza. Nko mu 2018, Gentil Misigaro yataramiye mu Mujyi irimo Ottawa na Ottawa.

Meddy azataramira mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024, ataramire mu Mujyi wa Toronto ku wa 15 Ukuboza 2024, akomereze mu Mujyi wa Ottawa ku wa 22 Ukuboza 2024.

Kwizera Philbert wateguye ibitaramo bya Meddy muri Canada, yabwiye InyaRwanda ko uretse Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bamaze gutangazwa, Meddy azanatarama na Willy Uwizeye wo mu gihugu cy’u Burundi.

Ariko kandi avuga ko ibi bitaramo bizagera no mu Mijyi ya Vancouver na Edmonton, aho “tuzakorana na Patient Bizimana na Serge Iyamuremye.”

Ati “Patient Bizimana na Serge Iyamuremye bo ntabwo tuzakorana muri ibi bitaramo bitatu bibanza, ahubwo tuzakorana Edmonton ndetse na Vancouver.”

Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo nka ‘Iyo neza’, yigeze gutaramana na Meddy mu bitaramo binyuranye byabereye muri Amerika cyane cyane mu nsengero.

Kwizera avuga ko ashingiye ku busabe bw’abantu bari no gutekereza ko ibi bitaramo bizagera mu Mujyi wa Calgary na Winnipeg.

Meddy yatumiye bwa mbere Gentil Misigaro mu bitaramo bye agiye gukorera muri Canada
Meddy yagaragaje ko mu bahanzi bazataramana harimo na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo 'Niyo ndirimbo'
Patient Bizimana agiye gutaramana na Meddy mu bitaramo bye bya mbere muri Canada

Serge Iyamuremye uherutse gutangaza ibitaramo muri Arizona azifatanya na Meddy mu bitaramo by’ivugabutumwa rye



KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA ADRIEN MISIGARO NA MEDDY

">


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE ADRIEN MISIGARO YAHURIYEMO N'ABARIMO WILLY UWIZEYE BAZATARAMANA MURI CANADA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay1 month ago
    yarabifashishije nyine kuko aribo bahanzi nyabo ba gosper naho we afite indirimbo zitarenze 3 ubwose yari kuririmba iki koko iyo atagira aba bgaba



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND