Kigali

SKOL yahurije mu gitaramo "The Keep it 100 Concert" Abaraperi 11 barimo Bull Dogg na Riderman

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2024 19:09
0


Abaraperi 11 barimo abafite amazina akomeye muri iki gihe na Ndayishimiye Mark Bertrand [Bull Dogg] na Gatsinzi Emery [Riderman] bashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba mu gitaramo cyiswe "The Keep it 100 Concert" cyateguwe n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Skol binyuze mu kinyobwa cyabo bise 'Skol Malt'.



Ni ubwa mbere iki gitaramo kigiye kuba. Cyateguwe hagamijwe gufasha abakunzi ba Hip Hop kunogerwa n'impera z'umwaka basabana n'abaraperi bikundira, ariko kandi nta kwicwa n'inyota kuko Skol Malt yabegerejwe. 

Iki gitaramo kigiye guhuza abaraperi, kiyongereye mu bindi byabaye muri uyu mwaka, byabaye imbonekarimwe kuri benshi, ndetse abakunzi ba Hip Hop bumvikanisha ko bari banyotewe.

Kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, aho kizaririmbamo abaraperi Riderman, Bushali, B-Threy, Bull Dogg, Zeo Trap, Nessa na Beatkilla, Boychopper, Slum Drip, Papa Cyangwe ndetse na Fireman.

Skol ariko inavuga ko hari abandi bahanzi babiri bazatungurana muri iki gitaramo. Uretse aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, hanatangajwe ko Dj Kalex na Smooth Kriminal aribo ba Dj bazasusurutsa abantu. 

Ni mu gihe Anita Pendo na Kate Gustave ari bo bazifashishwa mu gususurutsa abantu. Kugura itike ni ukwishyura 5,000 Frw, ugahabwa na Skol Malt ebyiri zo kunywa. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba.

2024 wabaye umwaka udasanzwe ku baraperi! Barigaragaje mu bufatanye bukomeye bwasize Album, Extended Play (EP), ndetse n'ibitaramo bikomeye birimo nk'Icyumba cy'amategeko cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo cyahuje Riderman ndetse na Bull Dogg ubwo bamurikaga Album yabo 'Icyumba cy'amategeko'. Ibi ariko byabanjirijwe n'ibindi bikorwa aba baraperi bakoze. Bull Dogg aherutse gutangaza ko ari hafi kumurika Album ye yise 'Impeshyi 15' cyo kimwe na Riderman aherutse kuvuga ko ari gukora kuri Album ye nshya.

Ni mu gihe ariko ibihumbi by'abantu banategereje Album ya 'Tuff Gang'- Ariko umuraperi Fireman aherutse gushyira ku isoko Album ye nshya.

Umuraperi Bull Dogg avuga ko Hip Hop atari injyana y'umujinya kandi si iy'ibirara nk'uko bikunze kuvugwa n'abantu benshi.

Asobanura Hip Hop nk'injyana y'ubutumwa, kandi ifasha benshi kuruhuka. Yavuze ko hari indirimbo ziri muri iyi njyana zigaruka ku rukundo, inkuru zitandukanye n'ibindi avuga ko bigaragaza ko iyi njyana atari iy'umujinya cyangwa y'ibirara.

Yunganirwa na mugenzi we Riderman usobanura ko 'abatekereza ko Hip Hop ari injyana y'ibirara ni uko ari injiji bo ubwabo'. Ati "Nta njyana y'ibirara ibaho..."

Riderman atanga ingero z'abareperi bakomeye muri iki gihe kandi batagaragara mu isura y'ibirara, ahubwo ngo abavuga biriya ni ababa bagamije gupyinagaza iyi njyana aho gukora uko bashoboye kugira ngo bayirengere nk'uko izindi bimeze. Ati "Ni imyumvire ishaje, ni imyumvire irimo akantu k'ubujiji..."

Hip Hop ifatwa n’ibihumbi by’abantu nk’umuco, ahanini biturutse ku butumwa n’imyitwarire abayikora bagaragaza. Ni imwe mu njyana zikuze, ndetse abakora iyi njyana bagiye baca uduhigo ku Isi mu bihe bitandukanye.


Umuraperi Riderman uherutse gushyira ku isoko indirimbo yise ‘Iwabo w’Abasitari’ ategerejwe muri iki gitaramo


Umuraperi Bull Dogg uri kwitegura gusohora Album ye yise ‘Impeshyi 15’
 

Umuraperi Zeo Trap uri mu bagezweho muri iki gihe yatumiwe mu gitaramo cyateguwe na Skol

Umuraperi Fireman uherutse gushyira ku isoko Album ye nshya yise ‘Bucyanayandi’ azaririmba muri iki gitaramo
Umuraperi B-Threy uherutse gusezerana mu mategeko n’umugore we ategerejwe muri iki gitaramo 

Abaraperi 11 biteguye gutaramira Abanyarwanda muri iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND