Umushumba Mukuru w'Itorero Angilikani ku Isi akaba na Arikiyepisikopi wa Canterbury mu Bwongereza, Justin Welby, yeguye ku nshingano ze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024.
Musenyeri Welby wari
umaze imyaka 12 muri izi nshingano yeguye nyuma y’aho mu cyumweru gishize
hasohotse raporo y’iperereza ryigenga igaragaza ko ntacyo yakoze ubwo mu 2013
yagezwagaho raporo igaragaza ko Musenyeri John Smyth yahohoteye abahungu 130 mu
bigo bya gikirisitu yayoboraga muri Winchester.
Mu itangazo ry’ubwegure
bwe, yagize ati: “Mbisabiye uburenganzira, Umwami, nafashe icyemezo cyo kwegura
nka Arikiyepisikopi wa Canterbury. Mu gihe negura, mbikoze mfite agahinda
natewe n’abazize ihohoterwa n’abarirokotse.”
Mu cyumweru gishize
byahishuwe ko mu 2013, Musenyeri Welby yashyikirijwe raporo igaragaza uko
Musenyeri John Smyth yahohoteye aba bahungu mu bigo bya gikirisitu yari abereye
umuyobozi mu myaka ya 1970 na 1980.
Muri iyi raporo,
igaragaza ko Musenyeri Welby yashoboraga kumenyesha inzego z’igihugu kugira ngo
zikurikirane Symth atarapfa, ariko ntabyo yakoze.
Nyuma y’aho tariki ya 7
Ugushyingo 2024 Keith Makin wayoboye iri perereza ashyize hanze iyi raporo,
Musenyeri Welby yagaragaje ukwicuza, asobanura ko yigeze gutekereza kwegura
nyuma yo kutagira icyo akora ku birego Smyth yashinjwaga, ariko abona ko akwiye
kuguma mu nshingano.
Umushumba wa Angilikani
muri Newcastle, Musenyeri Helen-Ann Hartley, batatu bahagarariye iri torero mu
Nteko Ishinga Amategeko n’ihuriro ry’abashumba bo muri iri torero, bari basabye
Musenyeri Welby kwegura ku bw’ineza y’itorero.
Musenyeri Hartley yagize
ati “Biragoye kubona amagambo yo kuvuga ku byo raporo itubwira. Ntekereza ko
abantu bari kwibaza bati ‘Mu by’ukuri twakwizera ko Angilikani yaturindira
umutekano?’ Kandi ntekereza ko ubu igisubizo ari ‘Oya’.”
Amakuru avuga ko mu 1984,
Smyth yakuwe mu Bwongereza, yoherezwa gukorera muri Zimbabwe, nyuma akaza
kwimukira muri Afurika aho yaje gukomereza ibikorwa byo guhohotera abana kugeza
yitabye Imana mu 2018.
Musenyeri Welby yaherukaga
kuza mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ku ya 18 Gashyantare 2017, ubwo yari yitabiriye
ubutumire bwa Cathedral ya Gahini aho yatumiwe kugira ngo ashyire ibuye
ry’ifatizo ku nyubako zigiye kubakwa i Gahini by’umwihariko inzu ‘East African
Revival Heritage Center’ ibumbatiye amateka y’ububyutse mu karere, inzu iri
kubakwa muri Diyoseze ya Gahini ku musozi wa Gahini mu karere ka Kayonza
nk’ikimenyetso cy’itangiriro n’ububyutse n’ibitangaza.
Nyuma yo gusura abanya
Gahini, Musenyeri Justin Welby azifatanya n’abakristo b’abanyarwanda mu
materaniro azabera muri Paruwasi ya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali tariki 19
Gashyantare 2017 ndetse ku mugoroba w’uwo munsi yitabire igitaramo kiri kubera
kuri EAR Kibagabaga cyateguwe n’urubyiruko rw'abanyeshuri bo mu itorero
ry’Angilikani mu Rwanda biga muri za Kaminuza zitandukanye z’i Kigali.
Nyuma y’aho azasura
ishuri rya Tewolojiya ry’itorero Angilikani ryitwa Kigali Anglican Theological
aho azaganira n’abanyeshuri baryo akagira ubutumwa abaha ndetse agahura
n’abarimu baryo akabasaba kudacika intege nkuko tubikesha urubuga rw’itorero
Angilikani mu Rwanda. Kuwa kabiri tariki 21 Gashyantare 2017 ni bwo azasoza
uruzinduko rwe asubire iwabo mu Bwongereza.
Itorero ry’Abangilikani
ryageze mu Rwanda mu 1925, rifite icyicaro i Gahini. Mu 1936 hatangiye andi
matorero muri Uganda, Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
na Australia.
Justin Portal Welby GCVO yabaye
Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi w’105, wari uyoboye Itorere ry’u
Bwongereza kuva mu 2013 kugeza yeguye kuri izi nshingano mu 2024.
Justin Portal Welby
yavukiye mu bitaro by’umwamikazi Charlotte & Chelsea i Hammersmith, i
Londres mu Bwongereza, ku ya 6 Mutarama 1956, nyuma
y’amezi icyenda nyina, Jane Gillian Portal (1929–2023), ashyingiranwe na Gavin
Bramhall James Welby (1910–1977).
Musenyeri Welby yavuze ko
ku myaka 19 y’amavuko, yatangiye kuvuga mu ndimi z’umwuka.
Nyuma y’imyaka 11 akora
mu ruganda rwa peteroli, Welby yaherewe imyitozo muri kaminuza ya St John,
Durham, akora muri paruwasi nyinshi mbere yo kuba Umuyobozi wa Liverpool mu
2007 na Musenyeri wa Durham mu 2011. Izi nshingano yazimazemo umwana urenga, nyuma
aza gusimbura Rowan Williams kuba Umushumba Mukuru wa Canterbury muri
Gashyantare 2013.
Welby yashakanye na
Caroline Eaton, babyarana abana batandatu. Mu 1983, umukobwa wabo w'amezi
arindwi, Johanna, yapfiriye mu mpanuka y'imodoka yabereye mu Bufaransa.
TANGA IGITECYEREZO