Umunya-Argentine utoza ikipe ya Paris Saint Germain, Mauricio Pochettino, yagiye ku gitutu gikomeye nyuma y'uko rutahizamu w’umufaransa Klyan Mbappe avuze ko ikipe ikeneye gukora ibyo ikora kubera ko ifite abakinnyi bafite ubushobozi bwo kubikora.
Mbappe ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane ku wa gatandatu, mu mukino wa shampiyona PSG yatsinzemo Bordeaux ibitego 3-2, ndetse ubwe yatsinze igitego cya gatatu. Nyuma y’uyu mukino, Mbappe yavuze ko nubwo ikipe yabo itakinnye neza uko bikwiye ariko amanota atatu ariyo y’ingenzi uwo munsi.
PSG yishyuwe ibitego bibiri mu gice cya kabiri muri bitatu yari yatsinze, gusa Mbappe yavuze ko ntacyo byahungabanyije ku musaruro bari biteze. Yagize ati: ”Ntabwo byatubabaje, ntekereza ko umukino w’uyu munsi utari mwiza nkuko bisanzwe”.
“Batsinze mu gihe kibi, ibi bintu dukwiye kujya tubyirinda, gusa ntabwo twababajwe n’umukino. Twababaye bihagije mu byumweru bishize kurusha uyu munsi”. Uyu rutahizamu ufatiye runini ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yanakomoje ku buryo bw’imikinire PSG iri gukoresha ku ngoma y’umutoza Pochettino, aho yagize ati:
“Ntekereza
ko twifitemo ubuhanga bi8jyanye n’uko twagaragaje ibyo dushoboye, nzabivuga
kandi nongere mbisubiremo, ntabwo dukora ibihagije ugereranyije n’ikipe dufite,
gusa tugerageza kuzamura urwego rw’imikinire buri munsi kandi turi kubikora”.
Uyu
mukinnyi yanagarutse kubanenga imikinire ya Paris Saint Germain muri uyu mwaka
w’imikino, aho yagize ati”Nubaha ibitekerezo by’abantu, buri wese afite
uburenganzira bwo gutanga igitekerezo. Abantu batekereza ko dukina nabi, nanjye
ubwanjye ntabwo navuga ko muri iki gihe dukina neza, ariko turatsinda”.
“Ntekereza
ko dukomeje gukora kuko turi ikipe ifite intego”.
Mbappe
yabajijwe ku mutoza we Pochettino, niba akwiye guhabwa umwanya uhagije akubaka imikinire muri PSG, asubiza agira ati”Ntabwo
nge nasubiza icyo kibazo niba akwiye guhabwa umwanya cyangwa atabikwiye. Ibyo byabazwa
perezida w’ikipe Leonardo niwe watanga igisubizo”.
Nyuma
y’ibyo Mbappe yatangaje, ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uyu mutoza
yagiye ku gitutu cyo guhindura imikinire y’ikipe kuko benshi bababazwa n’imikinire
y’iyi kipe ishobora kuzatuma itagera ku ntego yiyemeje.
Mbappe avuga ko PSG ikwiye gukora ibirenze ibyo ikora kuko ifite ikipe nziza
TANGA IGITECYEREZO