Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania, wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire, yahishuye agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we atamwituye bihagije ku butwari yagaragaje, akemera guca mu buzima bugoye ariko bagakura ndetse bakavamo abagabo bahamye.
Kuri
uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa
nyuma umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bandirimbako Pascasie, witabye
Imana azize uburwayi.
Ku
wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa
Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK, azize uburwayi yari amaranye igihe
kirekire burimo n’indwara y’umutima.
Bandirimbako
Pascasie wari ufite imyaka 63 y’amavuko, yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku
cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga bagerageje
kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.
Nyuma
yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we uruhukiye mu irimbi rya Nyamirambo, Migi
yatangaje ko yashenguwe no kuba umubyeyi we atabarutse mu gihe cyo kwicara
agatuza, akiturwa ubutwari yagaragaje arwana ku bana be, aho yemeye agacuruza
agataro kugira ngo baramuke.
Yagize
ati”Mama wanjye yakoze ibishoboka byose nk’uko mwagiye mubyumva mu mateka
yanjye y’ahahise, twabayeho nabi navuga ko mu gihe nari ntangiye umwuga wo
gukina umupira w’amaguru ntazi ko wenda nzawugiriramo ibihe byiza ndetse ntazi
ko nzaba umukinnyi ukomeye cyangwa ko umupira uzantunga, bimwe umuntu aba akina
umupira wo mu muhanda, mama wanjye yacuruzaga agataro, ibyo byose yabikoraga
kugira ngo tubeho.
“Numvaga
igihe cyari kigeze ko mama wanjye yari akwiye kuba yakwicara agatuza, nanjye
nkaba ngeze aho kuba namushimira ibyo yadukoreye, urumva ko ari umuntu wabaye
mu bihe bikomeye, aremera aravunika, arigomwa kugira ngo tubeho, natwe Imana iza
kuduha gutera intambwe, tubaho tugira umuryango, tubona akazi, igihe cyari
kigeze ngo mama mu myaka ye y’izabukuru yicare tumushimire ibyo yadukoreye
ariko Imana yamukunze kuturusha”.
Migi
yavuze ko uretse kugira uruhare mu iterambere rye ry’umupira w’amaguru, igihe
cyose yamushishikarizaga gusenga, ibyo yamutoje kuva akiri umwana ndetse akaba
yifuzaga kuzabona uyu mukinnyi umunsi umwe yahindutse umuvugabutumwa abwiriza
mu rusengero.
Umuhango
wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mubyeyi watabarutse asize abana 9 n’abuzukuru
15, waranzwe n’amarira n’agahinda kuri buri wese wari umuzi cyangwa babanye,
gusa bizera ko agiye heza kandi igihe kimwe bazongera kubonana.
Mu
buhamya bwatanzwe n’inshuti n’abo babanye ndetse n’abaturanyi, bose bagaruka ku kuba yari umubyeyi w’Intangarugero wubaha kandi agaha agaciro buri wese,
wakundaga Imana no gusenga, wakundaga abantu akaba inshuti y’abana n’abakuze
ndetse akaba yari umujyanama mwiza, ugira impuhwe agakunda gufasha.
Migi
kuri ubu akinira KMC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri APR FC yakiniye igihe
kirekire, mu gihe murumuna we, Mbonyingabo Regis akinira Kiyovu Sport.
Migi n'abavandimwe be mu gahinda ko kubura umubyeyi wabo
Pascasie ubyara Migi yasezeweho mu marira n'agahinda
Migi n'umugore we Gisa basezera bwa nyuma ku mubyeyi wabo
TANGA IGITECYEREZO