RFL
Kigali

Yatwitayeho acuruza agataro, igihe cyari kigeze ngo tumwiture – Agahinda ka Migi washyinguye umubyeyi we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/11/2021 23:47
2


Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania, wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire, yahishuye agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we atamwituye bihagije ku butwari yagaragaje, akemera guca mu buzima bugoye ariko bagakura ndetse bakavamo abagabo bahamye.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bandirimbako Pascasie, witabye Imana azize uburwayi.

Ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK, azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire burimo n’indwara y’umutima.

Bandirimbako Pascasie wari ufite imyaka 63 y’amavuko, yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga bagerageje kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.

Nyuma yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we uruhukiye mu irimbi rya Nyamirambo, Migi yatangaje ko yashenguwe no kuba umubyeyi we atabarutse mu gihe cyo kwicara agatuza, akiturwa ubutwari yagaragaje arwana ku bana be, aho yemeye agacuruza agataro kugira ngo baramuke.

Yagize ati”Mama wanjye yakoze ibishoboka byose nk’uko mwagiye mubyumva mu mateka yanjye y’ahahise, twabayeho nabi navuga ko mu gihe nari ntangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru ntazi ko wenda nzawugiriramo ibihe byiza ndetse ntazi ko nzaba umukinnyi ukomeye cyangwa ko umupira uzantunga, bimwe umuntu aba akina umupira wo mu muhanda, mama wanjye yacuruzaga agataro, ibyo byose yabikoraga kugira ngo tubeho.

“Numvaga igihe cyari kigeze ko mama wanjye yari akwiye kuba yakwicara agatuza, nanjye nkaba ngeze aho kuba namushimira ibyo yadukoreye, urumva ko ari umuntu wabaye mu bihe bikomeye, aremera aravunika, arigomwa kugira ngo tubeho, natwe Imana iza kuduha gutera intambwe, tubaho tugira umuryango, tubona akazi, igihe cyari kigeze ngo mama mu myaka ye y’izabukuru yicare tumushimire ibyo yadukoreye ariko Imana yamukunze kuturusha”.

Migi yavuze ko uretse kugira uruhare mu iterambere rye ry’umupira w’amaguru, igihe cyose yamushishikarizaga gusenga, ibyo yamutoje kuva akiri umwana ndetse akaba yifuzaga kuzabona uyu mukinnyi umunsi umwe yahindutse umuvugabutumwa abwiriza mu rusengero.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mubyeyi watabarutse asize abana 9 n’abuzukuru 15, waranzwe n’amarira n’agahinda kuri buri wese wari umuzi cyangwa babanye, gusa bizera ko agiye heza kandi igihe kimwe bazongera kubonana.

Mu buhamya bwatanzwe n’inshuti n’abo babanye ndetse n’abaturanyi, bose bagaruka ku kuba yari umubyeyi w’Intangarugero wubaha kandi agaha agaciro buri wese, wakundaga Imana no gusenga, wakundaga abantu akaba inshuti y’abana n’abakuze ndetse akaba yari umujyanama mwiza, ugira impuhwe agakunda gufasha.

Migi kuri ubu akinira KMC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri APR FC yakiniye igihe kirekire, mu gihe murumuna we, Mbonyingabo Regis akinira Kiyovu Sport.

Migi n'abavandimwe be mu gahinda ko kubura umubyeyi wabo

Pascasie ubyara Migi yasezeweho mu marira n'agahinda

Migi n'umugore we Gisa basezera bwa nyuma ku mubyeyi wabo

Migi avuga ko Nyina yapfuye mu gihe aribwo yari agiye kuruhuka imiruho yarushye abashakira ubuzima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NISHIMWE Madina2 years ago
    Ariko kubura umubyeyi birababaza cyane gusa nabwira Miggy ngo akomere Abe umugabo imana niyo izimpamvu nkabwira nkabavandimwe be nihangane bakomere Mbonyi Ngabo mukomere imana ntigira amakosa
  • Alexis 2 years ago
    Pole muvandimwe birababaza ark komera gitwari ndabizi uri umugabo utari gito





Inyarwanda BACKGROUND