Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi mu mupira w’amaguru, Bandirimbako Pascasie, witabye Imana azize uburwayi.
Ku
wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa
Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK azize uburwayi yari amaranye igihe
kirekire.
Bandirimbako
Pascasie wari ufite imyaka 63 y’amavuko, yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku
cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga
bagerageza kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.
Uyu
mubyeyi uruhukiye mu irimbi rya Nyamirambo, yakundaga gusenga cyane ndetse
akaba yabaniraga neza buri wese bikaba byanagaragaye ku munsi wo kumusezeraho
bwa nyuma, aho uyu muhango witabiriwe n’imbaga y’abantu baturutse imihanda
yose.
Umuhango
wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mubyeyi watabarutse asize abana 9 n’abuzukuru
15, watangiriye ku bitaro bya CHUK ubwo bajyaga gufata umurambo, ukomereza mu
rugo iwe ku Mumena aho yasezeweho bwa nyuma n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi,
ukomereza mu rusengero rwa ADPR ku Mumena, aho yasezeweho n’abo basenganaga,
umuhango usorezwa ku irimbi ry’i Nyamirambo aho yashyinguwe.
Mu
buhamya bwatanzwe n’inshuti n’abo babanye ndetse n’abaturanyi, bose bagarukaga ku kuba yari umubyeyi w’Intangarugero wubaha kandi agaha agaciro buri wese, wakundaga
Imana no gusenga, wakundaga abantu akaba inshuti y’abana n’abakuze ndetse akaba
yari umujyanama mwiza, ugira impuhwe agakunda gufasha.
Umuhango
wo guherekeza Bandirimbako Pascasie, waranzwe n’amarira n’agahinda kuri buri
wese wari umuzi cyangwa babanye, gusa bizera ko agiye heza kandi igihe kimwe
bazongera kubonana.
Uyu
mubyeyi yibarutse abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Mugiraneza Jean Baptiste
Migi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire, kuri ubu ukinira KMC yo
muri Tanzania na Mbonyingabo Regis ukinira Kiyovu Sport.
Abana ba Pascasie bashenguwe no kubura umubyeyi wabo bari bagikeneye cyane
Abakristo basenganaga muri ADPR bahamya ko uyu mubyeyi watabarutse yicaye i jabiro kwa Jambo
Nizigiyimana Karim Mackenzie ukinira Rayon Sports yagiye gutabara Migi
Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel nawe yagiye gutabara Migi bakinanye mu Amavubi
Umutoza wa Mukura Ruremesha Emmanuel mu batabaye Migi wabuze umubyeyi
Migi yatangaje ko yashenguwe n’uko umubyeyi we agiye atamwituye ibyo yakoreye abana be
Umuryango w'umubyeyi Pascasie wababajwe cyane n'urupfu rwe
Umuryango wa nyakwigendera Pascasie mu gahinda ko kubura umubyeyi
Pascasie yasezeweho mu marira n'agahinda kenshi
TANGA IGITECYEREZO