Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania, wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana azize uburwayi.
Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo iyi nkuru
mbi yasakaye ndetse benshi bazi uyu mukinnyi batangira kumwihanganisha binyuze
ku mbuga nkoranyambaga.
Kiyovu
Sports Migi yakuriyemo ndetse akanayikinira igihe kirekire, na murumuna we, Mbonyingabo
Regis, yanditse ubutumwa ibihanganisha ku bw’ibyago bagize byo kubura umubyeyi
wabo.
Yagize
iti” Umuryango wa @SCKiyovuSports ubabajwe kandi wifatanyije mu akababaro
n'umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, na Mbonyingabo Regis, kubwo
kubura umubyeyi wabo, Imana imwakire mubayo, ikomeze abasigaye. Migi yakiniye
SCKiyovu naho Regis ni umukinnyi wa Kiyovu ubu”.
Amakipe
atandukanye ndetse n’abasiportif muri rusange, bakomeje kwihanganisha umuryango
wa Migi kubwo kubura umubyeyi wabo.
Migi
kuri ubu akinira KMC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri APR FC yakiniye igihe
kirekire, mu gihe murumuna we, Mbonyingabo Regis akinira Kiyovu Sport.
TANGA IGITECYEREZO