RFL
Kigali

Bwari uburyo bwo gutegura umukino wa Etoile du Sahel – APR FC kubeshya imvune ya Ombolenga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/10/2021 7:23
1


Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Adil Mohamed Erradi yasobanuye impamvu APR FC yatangaje ko myugariro w’iburyo, Ombolenga Fitina yavunitse ndetse Azamara igihe kirekire hanze y’ikibuga adakina, bigatungura abantu uyu mukinnyi akinnye umukino wa Etoile du Sahel kuri uyu wa gatandatu.



Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, kuri Stade ya Kigali, APR FC yahanganyirije na Etoile Sportif du Sahel yo muri Tunisia 1-1 mu ijonjora rya kabiri rya CAF ChampionsLeague.,

Icyatunguranye muri uyu mukino, ni ukubona myugariro Ombolenga Fitina mu bakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga, nyuma y’iminsi micye APR FC itangaje ko uyu mukinnyi wavunikiye mu ikipe y’igihugu Amavubi Azamara ibyumweru bitatu ari hanze y’ikibuga adakina.

Fitina yagize ikibazo cy’imvune idakanganye ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Uganda igitego 1-0 tariki ya 07 Ukwakira, byatumye asohoka mu kibuga ntiyakina umukino wo kwishyura wabereye muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Nyuma yo kugira ikibazo ku mukino wa Uganda, ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune kizatuma amara ibyumweru bitatu adakina.

Nyuma yo kugaragara mu kibuga kuri uyu wa gatandatu ku mukino wa Etoile du Sahel, ndetse agakina neza uruhande rw’iburyo byanafashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuyobora umukino, inakura inota kuri Etoile du Sahel iyirusha, umutoza Adil Mohamed yasobanuye impamvu iyi kipe yabeshye ko Ombolenga yavunitse.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kunganya na Etoile du Sahel, umutoza Adil Mohamed yagize ati”Ikipe yatangaje ko Ombolenga yavunitse mu rwego rwo gutegura umukino wa Etoile du Sahel, ikipe yakurikiraga amakuru yacu ya hafi na hafi, ni ibisanzwe ko hashobora gutangazwa amakuru atariyo ugamije gutegura uwo mugiye guhangana”.

Adil yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo ikipe ye yakinnye imbere ya Etoile du Sahel nubwo bahushije uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego, avuga ko bagiye gutegura umukino wo kwishyura uzabera i Sousse tariki ya 23 Ukwakira 2021.

Ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Etoile du Sahel izajya mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe izatsindwa izahita ijya muri Confederations Cup.

Byari byatangajwe ko Ombolrnga azamara ibyumweru bitatu adakina gusa kuri ubu ni muzima nta kibazo afite





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Landouard2 years ago
    Apr irasabwa kugarira kugirango idatsirwa kare kd igashaka igitego cyohanze kare ubundi igice cya 2 ugafugura ikataka





Inyarwanda BACKGROUND