Kigali

York Rafael na Rwatubyaye mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda basesekaye mu Mavubi – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/10/2021 14:50
0


Bamwe mu bakinnyi bitabajwe mu ikipe y’igihugu Amavubi bakina hanze y’u Rwanda bageze mu mwiherero w’iyi kipe yitegura imikino ibiri n’igihugu cya Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bari York Rafael na Rwatubyaye Abdul bageze mu mwiherero w’Amavubi yitegura Uganda ku wa Kane tariki ya 07 no ku ya 10 Ukwakira 2021.

Abakinnyi basesekaye mu mwiherero w’Amavubi uyu munsi barimo Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira FAR Rabat yo muri Maroc, Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi yo muri Macedonia na York Rafael ukinira AFC Eskilstuna yo muri Sweden.

Aba bakinnyi biyongereye kuri rutahizamu Kagere Meddie na myugariro Nirisarike Salomon bari bahageze mbere.

York Rafael azaba akinira u Rwanda umukino wa mbere nyuma yo guhabwa ibyangombwa na FIFA bimwemerera gukinira Amavubi.

Abakinnyi bategerejwe uyu munsi kugera mu Rwanda bitabiriye ubutumire bw’Amavubi, barimo Mutsinzi Ange ukina muri Portugal, Manzi Thierry ukina Georgia, Ngwabije Bryan ukina mu Bufaransa na Yannick Mukunzi ukina muri Sweden.     

U Rwanda ruritegura imikino ibiri ikomeye ruzahuramo na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ukaba ari umukino wa gatatu n’uwa kane mu itsinda E ibihugu byombi biherereyemo, aho biri kumwe na Mali na Kenya.

Umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda, uzakinwa tariki ya 07 Ukwakira 2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa nyuma y’iminsi itatu tariki ya 10 Ukwakira.

U Rwanda rufite inota rimwe mu mikino ibiri rumaze gukina muri uru rugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar, aho Rwatsinzwe na Mali 1-0, rukanganya na Kenya 1-1 i Kigali.

York Rafael yamaze gusesekara mu mwiherero w'Amavubi yitegura Uganda

Imanishimwe Emmanuel ukinira FAR Rabat yageze mu mwiherero w'Amavubi

Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonia yageze mu mwiherero w'Amavubi yitegura Uganda

Salomon Nirisarike yatangiye imyitozo mu Mavubi yitegura Uganda

Kagere Meddie yamaze gutangira imyitozo mu Mavubi 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND