Kigali

Ronald Koeman ashobora kwirukanwa na FC Barcelona nyuma yo kwandagazwa na Benifica

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/09/2021 12:04
0


Nyuma yo gutsindirwa muri Portugal na Benifica ibitego 3-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda E muri UEFA Champions League, FC Barcelona ishobora gusezerera umutoza wayo mukuru, Ronald Koeman, ukomeje kurangwa n’umusaruro mubi kuva yagera muri iyi kipe.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, FC Barcelona yahuriye n’uruva gusenya ku kibuga cya Benifica nyuma yo kuhatsindirwa ibitego 3-0 mu minota 90, bishyira mu mazi abira umutoza Koeman ushobora kwirukanwa mu masaha macye ari imbere.

Kuva Koeman yagera muri FC Barcelona, ikipe yasubiye hasi ku rwego rugaragara, abakinnyi bakomeye bayivamo barigendera, barimo Messi, Suarez, Rakitic n’abandi, ku buryo nta mukinnyi iyi kipe wavuga ko igenderaho, ibi bikaba byarayikomye mu nkokora ku musaruro wayo, dore ko yabaye insina ngufi muri Espagne ndetse n’i Burayi.

Muri uyu mwaka w’imikino, Koeman amaze gutoza FC Barcelona imikino itandatu ya shampiyona ya Espagne, yatsinze itatu, anganya indi itatu, akaba yicaye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 12.

Muri UEFA Champions League, Koeman yatoje imikino ibiri yo mu itsinda E yose yatsinzwemo ibitego 6-0, kuko mu mukino wa mbere yakiriye Bayern Munich i Camp Nou, yahamutsindiye ibitego 3-0, mu mukino wa kabiri asura Benifica muri Portugal, nayo ihamutsindira ibitego 3-0, ubu akaba ari iya nyuma mu itsinda E n’ubusa bw’amanota, ndetse ikaba irimo umwenda w’ibitego 6.

Nibwo bwa mbere bibaye mu myaka ya vuba ko FC Barcelona itsindwa aka kageni muri Champions League, ndetse igasuzugurwa na buri kipe yose.

Umusaruro mubi w’iyi kipe, benshi bawushyira ku buyobozi bw’iyi kipe busa nk’ubwirengagije kubaka ikipe ikomeye, ahubwo bakagendera ku bana bagikeneye kwiga byinshi, gusa hari n’abandi bawushyira ku mutoza Koeman bavuga ko yakoze ikosa ryo kwemera gutoza ikipe idafite abakinnyi bakomeye, kandi izamushyira ku gitutu cyo kubona umusaruro mwiza.

Nyuma yo gutsindwa na Benifica ibitego 3-0, kapiteni w’iyi kipe, Sergio Bousquets, yatangaje ko kwirukana Koeman byoroshye cyane, kubera ko umusaruro afite muri iyi kipe utamwemerera kuyigumamo.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne, byo byamaze gutangaza ko byamenye ko mu masaha ari imbere, Ronald Koeman aza kwerekwa umuryango nyuma y’inama ya rukokoma n’ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe.

Hamaze gusohoka amwe mu mazina y’abatoza bashobora gusimbura Koeman ushobora kwirukanwa n’iyi kipe, barimo Erik Ten Hag, Jose Mourinho, Roberto Martinez ndetse na Xavi wabaye kapiteni w’iyi kipe igihe kirekire.


FC Barcelona yatsindiwe muri Portugal ibitego 3-0

Koeman ashobora kwirukanwa muri FC Barcelona kubera umusaruro mubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND