Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi n’umuryango we, bashobora kwimukira mu nyubako ifite agaciro ka miliyari 56 Frw yabayemo uwayoboye u Bufaransa mu bihe byo hambere, nyuma y’igihe kitari gito bamaze baba muri Hoteli ya Royal Monceau iherereye i Paris.
kuva
Messi yagera mu Bufaransa agiye gukinira Paris Saint Germain avuye muri
Espagne, we n’umuryango we barimo kuba muri hoteli y’inyenyeri 5 ya Royal
Monceau, gusa batangiye gushaka inzu yo kubamo bakava muri hoteli bamazemo
igihe kitari gito.
Messi
n’umuryango we biravugwa ko bashobora kwimukira mu nyubako nini iri hanze
y’Umujyi wa Paris yubatswe mu 1899 ndetse mu gihe cy’intambara ya II y’Isi yose
niho Charles de Gaulle wari Perezida w’u Bufaransa yabaye.
Iyi
nyubako ifite ibyumba birenga 30, swimming pool nziza kandi irimo imbere mu
nyubako n’ibindi byinshi byakurura buri wese ukeneye aho gutura heza kandi
hatekanye.
Hashize
igihe Messi n’umuryango we bashaka kuva muri Hoteli, ariko babuze inzu ihuye n’ibyifuzo
byabo baturamo, dore ko umugore w’uyu mukinnyi, Antonella yatanze amabwiriza ku
babashakira inzu ajyanye n’imiterere y’inzu ashaka, ari nabyo byagiye bigonga inzu
yageragaho nyishi.
Gusa
hari iyari yabonetse muri Neuilly-sur-Seine ariko nyirayo ngo yazamuye ibiciro
kuko yamenye ko ari Messi uyishaka, yahise ayishyira ku bihumbi 8.5
by’amapawundi.
Ibitangazamakuru
byo mu Bufaransa bivuga ko Antonella yifuza iyi nyubako yabayemo Perezida w’u
Bufaransa kuko ariyo yujuje byose yifuza kandi ikaba itanahenze cyane, dore ko
ifite agaciro ka miliyoni 41 z’amapawundi (asaga miliyari 56 z’amafaranga y’u
Rwanda).
Gusa
guhitira muri Hoteli kwa Messi n’umuryango we, ntibahite bajya kuba mu nzu yabo,
bivugwaho bitandukanye dore ko hari abavuga ko guhitira muri Hoteli ari
amahitamo ya Messi washakaga umutekano wihariye akabanza akamenyera igihugu
gishya yari agiyemo ndetse akabanza akamenyera imico yaho, nyuma akajya mu nzu
ye n’umuryango we ariko bazi neza igihugu barimo.
Bavuga
ko kujya muri Hoteli batari babuze inzu, ndetse n’inzu bazabamo yari yarateguwe
mbere ahubwo byari mu byifuzo bya Messi kugira ngo abanze we n’umuryango we
basobanukirwe neza umujyi barimo n’imico y’Abafaransa bagiye kubana.
Messi
yasinyiye FC Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri FC Barcelona yari
amaze imyaka 21.
Iyi nyubako yabayemo uwahoze ari Perezida w'u Bufaransa
Iyi nyubako ifite ibyumba birenga 30 ndetse yujuje byoseMessi n'umuryango we bameze neza i Paris
TANGA IGITECYEREZO