RFL
Kigali

Messi n’umuryango we bashobora kwimukira mu nyubako yabayemo Perezida w’u Bufaransa – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/09/2021 20:07
0


Rutahizamu w’umunya-Argentine ukinira Paris-Saint Germain yo mu Bufaransa, Lionel Messi n’umuryango we, bashobora kwimukira mu nyubako ifite agaciro ka miliyari 56 Frw yabayemo uwayoboye u Bufaransa mu bihe byo hambere, nyuma y’igihe kitari gito bamaze baba muri Hoteli ya Royal Monceau iherereye i Paris.



kuva Messi yagera mu Bufaransa agiye gukinira Paris Saint Germain avuye muri Espagne, we n’umuryango we barimo kuba muri hoteli y’inyenyeri 5 ya Royal Monceau, gusa batangiye gushaka inzu yo kubamo bakava muri hoteli bamazemo igihe kitari gito.

Messi n’umuryango we biravugwa ko bashobora kwimukira mu nyubako nini iri hanze y’Umujyi wa Paris yubatswe mu 1899 ndetse mu gihe cy’intambara ya II y’Isi yose niho Charles de Gaulle wari Perezida w’u Bufaransa yabaye.

Iyi nyubako ifite ibyumba birenga 30, swimming pool nziza kandi irimo imbere mu nyubako n’ibindi byinshi byakurura buri wese ukeneye aho gutura heza kandi hatekanye.

Hashize igihe Messi n’umuryango we bashaka kuva muri Hoteli, ariko babuze inzu ihuye n’ibyifuzo byabo baturamo, dore ko umugore w’uyu mukinnyi, Antonella yatanze amabwiriza ku babashakira inzu ajyanye n’imiterere y’inzu ashaka, ari nabyo byagiye bigonga inzu yageragaho nyishi.

Gusa hari iyari yabonetse muri Neuilly-sur-Seine ariko nyirayo ngo yazamuye ibiciro kuko yamenye ko ari Messi uyishaka, yahise ayishyira ku bihumbi 8.5 by’amapawundi.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko Antonella yifuza iyi nyubako yabayemo Perezida w’u Bufaransa kuko ariyo yujuje byose yifuza kandi ikaba itanahenze cyane, dore ko ifite agaciro ka miliyoni 41 z’amapawundi (asaga miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda).

Gusa guhitira muri Hoteli kwa Messi n’umuryango we, ntibahite bajya kuba mu nzu yabo, bivugwaho bitandukanye dore ko hari abavuga ko guhitira muri Hoteli ari amahitamo ya Messi washakaga umutekano wihariye akabanza akamenyera igihugu gishya yari agiyemo ndetse akabanza akamenyera imico yaho, nyuma akajya mu nzu ye n’umuryango we ariko bazi neza igihugu barimo.

Bavuga ko kujya muri Hoteli batari babuze inzu, ndetse n’inzu bazabamo yari yarateguwe mbere ahubwo byari mu byifuzo bya Messi kugira ngo abanze we n’umuryango we basobanukirwe neza umujyi barimo n’imico y’Abafaransa bagiye kubana.

Messi yasinyiye FC Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri FC Barcelona yari amaze imyaka 21.

Iyi nyubako yabayemo uwahoze ari Perezida w'u Bufaransa

Iyi nyubako ifite ibyumba birenga 30 ndetse yujuje byoseMessi n'umuryango we bameze neza i Paris


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND