Mu gihe kitageze ku Cyumweru, ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Uganda bagiye guhura inshuro ebyiri mu gikombe cya Afurika cya Volleyball, iya mbere ubwo bakinaga mu mikino y’amatsinda wari umuriro wakaga mu kibuga, ku nshuro ya kabiri barahatanira umwanya wa Gatanu, intsinzi iregukanwa na nde hagati y’ibihugu bitavuga rumwe muri Politiki?
Iri rushanwa
mu bagabo rimaze igihe ribera muri Kigali Arena, rirasozwa uyu munsi saa Kumi n’ebyiri
z’umugoroba hamenyekana uwegukanye igikombe hagati ya Tunisia na Cameroun, gusa
uyu mukino siwo uraje ishinga Abanyarwanda kuko amaso bayahanze mu mukino
ubahuza n’igihugu cy’igituranyi basigaye batajya imbizi cya Uganda, mu mukino
utangira saa Tanu n’igice (11h30’).
Uyu
mukino usobanuye byinshi kuri ibi bihugu bitavuga rumwe muri politiki, ahanini
ugendeye no ku mukino uheruka kubahuza mu matsinda, waryoheye buri wese wawuhanze
amaso.
Mu
mukino uheruka guhuza ibi bihugu mu mikino y’amatsinda, bigoranye u Rwanda
rwatsinze Uganda amaseti 3-2, ikipe y’igihugu y’u Rwanda inazamuka iyoboye
itsinda A bari baherereyemo.
Uwo
mukino warimo ishyaka ryinshi cyane, ibiro bivuza ubuhuha, kwitanga kutizigamye
ku mpande zombi no kurwana ku ibendera rya buri gihugu kugira ngo kitagaragara
nk’ikinyantege nke imbere ya kigenzi cyacyo.
Ni
umukino buri gihugu cyumva kitaba gishaka gutakaza uko byagenda kose, si iby’iyi
minsi cyangwa iby’uyu mukino kuko usanga ariko binameze mu yindi mikino, nk’umupira
w’amaguru na Basketball.
Kuba
muri iyi myaka u Rwanda rutari gucana uwaka na Uganda mu rwego rwa Politiki
ndetse u Rwanda rugashinja Uganda guhohotera abanyarwanda bajya cyangwa baba
muri Uganda, Ubugambanyi no gucumbikira abashaka kugirira nabi Leta y’u Rwanda,
biri mu bikomeza cyane umukino ibi bihugu byahuriyemo mu irushanwa iryo ari ryo
ryose.
Abanyarwanda
ntibifuza gusuzugurika imbere ya Uganda yabasanze mu rugo.
Uku
guhangana kw’ibi bihugu kwaremye imyumvire y’ihangana rikomeye mu mitwe ya buri
muturage wa buri gihugu, kuko usanga bitari mu kibuga gusa ndetse no hanze
yacyo, yaba abafana bati ‘nzatsindwe n’abandi ariko atari Uganda’, ndetse no ku
ruhande rwa Uganda nabo ugasanga ni uko.
Abayobozi
mu nzego zitandukanye nabo baba bahagurutse bagatera ingabo mu bitugu abakinnyi
kugira ngo hatagira ikosa na rito ribaho bagatsindwa na Uganda, igihugu kimeze
nk’umucyeba muri byose, umwanzi w’ibyiza ku Banyarwanda muri politiki.
Ibi
ni ibihugu bifitanye amateka akomeye mu nzego zitandukanye, bituma n’ubundi
bikomeza ihangana ryabyo.
Umukino
uhuza u Rwanda na Uganda uratangira saa Tanu n’igice, ukaza kubera muri Kigali
Arena.
Ikipe
itsinda uyu mukino irasoza irushanwa ku mwanya wa Gatanu, mu gihe iza
kuwutakaza isoza irushanwa ku mwanya wa Gatandatu.
Ese u Rwanda rurasubira Uganda, cyangwa Uganda irihorera ku Rwanda? Umukino
uratanga igisubizo nyacyo.
Umukino wa Uganda n'u Rwanda uba ari indyankurye
Ishyaka riba ari ryinshi ku mpande zombi
Biba bitoroshye muri Kigali Arena no hanze yayo iyo ibi bihugu byakinnye
TANGA IGITECYEREZO