Kigali

Volleyball: Bwa mbere mu mateka Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yageze muri ½ ihigitse Nigeria

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/09/2021 9:25
0


Wari umunsi mubi ku gihugu cya Nigeria cyatsinzwe mu bagabo no mu bagore, wari umunsi wo kwandika amateka mu mukino wa Volleyball ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yageze mu mikino ya ½ ku nshuro ya mbere, itsinze iya Nigeria amaseti 3-0.



Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, ubera muri Kigali Arena, urangira Abanyarwandakazi batsinze Abanya-Nigeria amaseti atatu ku busa, (25-22, 25-23, 25-23) mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu Itsinda A.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitabaje abakobwa Bane baturuka muri Brazil, bigaragara ko bagize ihinduka ku buryo bugaragara ku myitwarire y’ikipe, ndetse morale n’icyizere birazamuka.

U Rwanda rwatsinze Nigeria amanota 25 - 22 mu iseti ya mbere y’uyu mukino wa kabiri wari ishiraniro, kuko amakipe yombi yinjiye mu kibuga azi neza ko uri butsinde ahita abona itike ya ½.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibifashijwemo na Bianca Moreira Gomes wagaragaje itandukaniro cyane muri uyu mukino, yatsinze iseti ya kabiri yari igiye kujya mu maboko ya Nigeria habura gato, ku manota 25-23, ndetse ku kazi gakomeye cyane kakozwe na Aline Siqueira na Bianca Gomes, u Rwanda rwatsinze iseti ya Gatatu mu buryo bwihuse ku manota 25-23.

U Rwanda rwahise rubona itike yo kuzakina imikino ya ½ ku nshuro ya mbere mu mateka, aho ku wa Gatandatu ruzakina n’ikipe izaba iya kabiri mu Itsinda B rigizwe na Cameroun, Kenya, Tunisia, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa, Ikipe y’Igihugu izongera gukina ku wa Gatatu ihura na Sénégal. Gusa, ubwo izaba itakinnye, Sénégal izahura na Maroc mu Itsinda A guhera saa Munani.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere ni iyo mu Itsinda B aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinzwe na Kenya amaseti 3-0 (11-25, 12-25, 19-25) mu gihe Tunisia yatsinzwe na Cameroun amaseti 3-0 (15-25, 18-25, 17-25).

U Rwanda rwatsinze Nigeria amaseti 3-0 rukatisha itike ya 1/2

Bianca umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe y'igihugu y'u Rwanda

Ku nshuro ya Mbere u Rwanda rwakoze amateka rugera muri 1/2 cya Volleyball mu bagore

Uyu mukino wari witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND