RFL
Kigali

Byagenze gute ngo Arsenal ibe ariyo kipe rukumbi ifite igikombe cya zahabu muri Premier League?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/09/2021 21:44
0


N’ubwo imaze imyaka myinshi umusaruro wayo ari mubi ndetse ukaba ugenda uba mubi kurushaho, gusa nta wakwirengagiza ko Arsenal ariyo kipe rukumbi ifite igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza gikoze muri zahabu, ndetse ikaba ariyo kipe ifite agahigo ko gutangira shampiyona ikayisoza idatsinzwe na rimwe.



Byari ibihe bidasanzwe ku bakunzi n’abafana ba Arsenal, ndetse bihora bibazenga mu ntekerezo zabo bakagira bati ‘Arsenal yari iya cyera’. Ibi babivuga bagendeye ku bigwi n’amateka by’iyi kipe, n’ubukana yari ifite mbere y’umwaka wa 2005.

Mu mwaka w’imikino wa 2003/04, Arsenal yamaze imikino 38 ya shampiyona idatsinzwe, aho batsinzemo 26, banganya 12.; ibintu bitari byakorwa n’indi kipe iyo ariyo yose muri shampiyona y’u Bwongereza.

Uretse iyi mikino y’uwo mwaka wa shampiyona, icyo gihe Arsenal ikaba yaranujuje imikino 49 idatsindwa, muri Premier League.

Icyo gihe Arsenal yahawe Igikombe gikoze muri Zahabu kubera ako gahigo yari ikoze. Kugeza magingo aya, habuze indi kipe yabikora.

Arsenal iheruka gutwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza igitozwa n’umufaransa, Arsene Charles Wenger, icyo gihe ubwo yayitwaye ku nshuro ya 13 aho yakoreshaga abakinnyi barimo umuzamu Jens Lehmann, ba myugariro barimo Lauren, Kolo Toure, Sol Campbell, na Ashley Cole mu gihe mu bandi bakinnyi harimo Gilberto Silva, Patrick Vieira, Ljungberg, Robert Pires, Jose Antonio Reyes, Dennis Bergkamp, na Thierry Henry.

Aba bakinnyi barawuteye karahava, begukana ibikombe bitandukanye, bashyiraho uduhigo kugeza n’ubu habuze abadukuraho, ubanza ari nayo mpamvu akabyiniriro ka “Invincibles” ubanza nta wundi uzagahabwa mu ikipe y’Abarashi.

Arsenal, imaze imyaka 134 ishinzwe n’Abarashi b’ibwami, ifite ibikombe bya shampiyona 13, FA Cup 14, League Cup 2, FA Community Shields 16, UEFA Cup Winners’ Cup 1 na Inter-Cities Fairs Cup 1.

Benshi mu bakunzi n’abafana b’iyi kipe, bavuga ko kwimuka ikipe ikava ku kibuga cya HighBury bakodeshaga, bakaza ku kibuga cyabo cya Emirates Stadium, byaba aribyo byateye iyi kipe gusubira inyuma, gutwara ibikombe biba nk’inzozi zitarangira.

Buri mwaka, abafana b’iyi kipe bahora bategereje igikombe, ndetse bikaba ngombwa ko biyongeza umwaka ukurikiraho. Kuva Arsenal ivuye i Highbury, muri Nyakanga 2006, ntiratwara shampiyona, yatwaye FA Cup Enye na Community Shield Enye.

Impinduka zitandukanye zarakozwe, haba guhindura abatoza n’abakinnyi ariko byaranze, umusaruro mwiza wakomeje kuba ingorabahizi.

Ku bw’umutoza Arsene Wenger, Arsenal ntiyaburaga mu makipe ane ya mbere muri Premier League. Kuva yayivamo mu 2018, nyuma yaho ikipe yarahindutse kugeza n’aho itagisoza mu makipe yitabira amarushanwa yose y’I Burayi. Umwaka w’imikino ushize, Arsenal yasoje shampiyona iri ku mwanya wa munani, umwanya mubi mu mateka yayo.

Uyu musaruro mubi ukomeje kuzonga iyi kipe, wababaje cyane abafana bayo ndetse basaba ubuyobozi ko habaho impinduka, ikipe ikagaruka mu bihe byiza. Ubu iyi kipe itozwa n’umunya-Espagne, Mikel Arteta, wayikiniye igihe kirekire akanayibera kapiteni.

Mu mikino itatu imaze gukinwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22, Arsenal yayitsinzwe yose, yinjizwa ibitego icyenda, nta gitego iratsinda. Ku munsi wa kane muri iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi, iyi kipe y’Abarashi izakina na Norwich City bahuje ibibazo by’umusaruro.

Arsenal niyo kipe yonyine muri Premier League ifite igikombe cya zahabu

Arsenal niyo kipe yonyine ifite agahigo ko gusoza shampiyona idatsinzwe umukino muri Premier League

Arsenal ya 2004 yari ikipe itinyitse ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND