Kigali

Byiringiro Lague agiye kumara amezi atandatu adakina, azagaruka mu kibuga akinana ’casque’

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/09/2021 10:28
0


Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague wavunikiye mu mukino u Rwanda rwanganyije na Kenya 1-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, agiye kumara amezi atandatu adakina ndetse nyuma yaho nagaruka mu kibuga azajya akina yambaye ’casque’ imurinda mu isura.



Byiringiro Lague wari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino w’u Rwanda na Kenya wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Nzeri 2021, yavuyemo ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso n’umukinnyi wa Kenya.

Nyuma yo gusohorwa mu kibuga bigaragara ko yakomeretse cyane mu isura, Lague yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe kwitabwaho n’abaganga.

Nyuma yo gusuzuma imvune uyu mukinnyi yagize, byemejwe ko azamara hagati y’amezi atatu n’atandatu adakina ndetse nakira azajya akina yambaye ’casque’ imurinda mu maso byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ntabwo Lague azakinira u Rwanda mu mikino rusigaje mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ndetse ntazakinira APR FC mu majonjora abiri abanza ya CAF Champions League.

Lague w’imyaka 21 y’amavuko, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yari umwe mu bakinnyi Mashami Vincent yari amaze iminsi yitabaza mu busatirizi bw’ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu mukinnyi wari ukubutse mu igeragezwa ku mugabane w’i Burayi, aracyafite umwaka umwe w’amasezerano muri APR FC.

Byiringiro Lague wakomerekeye mu mukino w'u Rwanda na Kenya agiye kumara amezi Atandatu adakina

Lague yakinnye iminota 27 asohorwa mu kibuga akubiswe inkokora n'umukinnyi wa Kenya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND