RFL
Kigali

Ni iki cyatumye York Rafael atazakinira Amavubi ku mukino wa Mali?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/08/2021 11:50
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko umwe mu bakinnyi bakina hanze y’igihugu bari bitezwe ku mukino wa mbere mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022, u Rwanda ruzakina na Mali, atazagaragara kubera ibyangombwa.



Rafael York ukinira Eskilstuna yo mu cyiciro cya Kabiri muri Suède ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzahuramo na Mali tariki ya 1 Nzeri kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bibimwemerera, gusa byitezwe ko ashobora gukina uwa Kenya tariki ya 5 Nzeri.

yu mukinnyi utegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko mu mwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi, ntazagaragara ku mukino wa Mali uteganyijwe mu minsi itatu iri imbere, gusa ashobora kuzagaragara ku mukino wa Kenya.

Umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yatangaje ko uyu mukinnyi azaza ariko atazakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira Amavubi birimo na Passport y’u Rwanda.

Yagize ati "Rafael York arahari gusa bitewe n’uko ku mukino wa Mali ibyangombwa bisabwa kugira ngo umukinnyi akine umukino(eligible to play) bizaba bitaraboneka nka passport yatanzwe n’urwego rubishinzwe mu gihugu atayifite, birasaba ko ahura n’abandi muri Maroc hanyuma bakamufotora ndetse bakanafata n’ibikumwe bye nk’uko bisanzwe, hanyuma agahita akina umukino wa Kenya".

Biteganyijwe ko York azagera muri Maroc akoresheje pasiporo ya Suède kuko Abanya-Suède bemerewe kwinjira muri Maroc nta visa bisabye.

York Rafael afite nyina w’Umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, akaba yaravutse tariki ya 17 Werurwe 1999 i Gavle muri Suède.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, yakiniye ikipe y’igihugu ya Suede y’abatarengeje imyaka 19.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Kanama 2021, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izerekeza mu mujyi wa Agadir aho izakinira umukino wa mbere n’Ikipe y’Igihugu ya Mali mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.

Nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

York Rafael wakiniye ikipe y'igihugu ya Suede y'abakiri bato ategerejwe na benshi mu Mavubi

York ategereje kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND