RFL
Kigali

Didier Bizimana wakiniye akanatoza APR FC yabitswe ari muzima

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/08/2021 13:07
0


Umutoza w’ikipe y’Intare FC, wakiniye akanatoza APR FC, Didier Bizimana, yabitswe ko yitabye Imana nta n’igicurane arwaye.



Tariki ya 11 Kanama 2021, binyuze ku rukuta rwa Facebook rw’umuntu witwa Muhoza Aline yashyize hanze ubutumwa buvuga ko se yitabye Imana. Ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto ya Didier Bizimana. Yagize ati “Papa ugiye nkigukeneye, gusa Imana ikwakire mu bayo".

Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Bizimana yavuze ko nawe ayo makuru yayabonye atyo, anaboneraho kugira inama abantu bitwikira imbuga nkoranyambaga bagakora amahano nk’ayo.

Yagize ati “Nanjye ni umuntu w’inshuti yanjye wanyandikiye kuri WhatsApp ndamusubiza ahita ambaza ngo ni Didier turi kuvugana ndemera, yahise ampamagara arambwira ngo hari umuntu yabonye yiyita ko ndi papa we avuga ko napfuye ngo kandi nduhuke neza ngo ngiye bakinkeneye”.

Yavuze ko acyumva iyo nkuru byamutunguye cyane ndetse biranamubabaza. Yakomeje agira ati “Nanjye byambabaje cyane kuko nahise nibaza ngo iyo mba mfite umurwayi mu bitaro akabyumva yari guhita apfa. Ariko nabibajije umuntu wo kuri RIB ambwira ko ari ba batekamutwe bagenda biyitirira abantu bashaka kwiba abantu”.

Yaboneyeho gusaba abantu batandukanye kutajya bifuriza abantu ibibi kuko ibintu byose bikorwa n’Uwiteka.

Bizimana arubatse, ndetse afite abana batandatu.  Yakiniye APR FC imyaka 12 ayivamo ajya muri Kiyovu Sports nyuma yerekeza muri Mukura ari naho yasoreje ibijyanye no gukina umupira w’amaguru. Nyuma yo gusoza ibijyanye n’umupira w’amaguru, Bizimana Didier yatangiye kwihugura ibijyanye n’ubutoza, akaba yaratoje APR FC, ubu atoza ikipe y’Intare FC.

Didier Bizimana yabitswe ari muzima


Bizimana yatoje APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND