Nta gushidikanya kuko bigaragarira buri wese ko magingo aya ikipe ya Paris Saint Germain ariyo kipe ku Isi yose ifite ubusatirizi bukomeye kandi bwitezweho gukora byose (Ibishoboka n’ibidashoboka) ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko kwegukana Champions League nk’uko Messi yabitangaje.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, nibwo ikipe ya Paris Saint Germain yasinyishije
kizigenza Lionel Messi amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwaho umwe,
nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yari amazemo imyaka 21.
Nyuma
yo kwerekwa abafana nk’umukinnyi mushya wa Paris Saint Germain, Messi yabaye
umukinnyi wa Gatanu mushya uguzwe na Paris Saint-Germain muri iyi mpeshyi nyuma
ya Georginio Wijnaldum, Sergio Ramos, Gianluigi Donnarumma na Achraf Hakimi.
Messi
yageze muri PSG nk’umusumari wa nyuma wari ukenewe ku nzu kugira ngo itahwe, bituma
iyi kipe ishaka cyane igikombe cya UEFA Champions League igira ubusatirizi
bukomeye cyane bwa Mbappe, Neymar na Messi.
Iyi ‘Trio’ y’aba bakinnyi yitezweho gukora ibikomeye i Burayi no ku Isi, birimo no
kwegukana igikombe cya Champions League umwaka utaha.
Ubu
butatu bwa Mbape, Messi na Neymar benshi bahimbye ‘MBAMENE’ yagereranyijwe n’ubusatirizi
bwa FC Barcelona yo mu myaka yashize bwari bugizwe na Messi, Suarez na Neymar
bitaga ‘MSN’ bwatigishe u Burayi karahava, buhesha iyi kipe ibikombe
bitandukanye.
PSG
imaze imyaka itatu ikomanga ku gikombe cya Champions League, harimo n’umukino
wa nyuma yatsinzwe na Bayern Munich 1-0, byatumye abayobozi n’abafana b’iyi
kipe babona ko byose bishoboka biyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo
bashake uko bakwegukana iki gikombe.
Ubuyobozi
bw’iyi kipe bwasanze Neymar na Mbappe bonyine badahagije kugira ngo PSG igere
ku ntego zayo, bahitamo kuzana Leo Messi i Parcs des Prince kugira ngo aze
abafashe gukora ibyabananiye ndetse anafashe ikipe kwandika amateka mashya.
Nyuma
yo gusinyira PSG, Messi yagize ati “Ntegereje gutangira urugendo rushya hano i
Paris. Ikipe n’icyerekezo cyayo bihura cyane n’intego zanjye”.
Yakomeje
agira ati “Nzi uburyo abatoza n’abakinnyi bari hano ari abanyempano. Niteguye
gukorana na bo, tukubaka ikintu gikomeye ku ikipe n’abafana. Si njye uzabona
nkandagiza ikirenge mu kibuga cya Parc des Princes”.
Ubwo
yahuraga n’abafana ba PSG kuri uyu wa Gatatu, Messi yavuze ko ikimuraje ishinga
ari uguhesha iyi kipe igikombe cya Champions League no kubaka amateka muri iyi
kipe y’icyerekezo.
Perezida
wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaifi, yavuze ko kugira Messi bizafasha
iyi kipe gukora amateka ku Isi.
Yagize
ati “Nishimiye ko Messi yahisemo kuza muri Paris St-Germain kandi dutewe ishema
no kumuha ikaze i Paris hamwe n’umuryango we”.
Messi
yafashije Barcelona yakiniye imyaka 21 kwegukana ibikombe 35, anatwara Ballon
d’Or esheshatu ku giti cye nk’umukinnyi. Yatsindiye Barcelona ibitego 672 mu
mikino 778 yakiniye kuva ayigezemo afite imyaka 13.
Messi,
Mbappe na Neymar bitezweho gushimangira ko aribwo busatirizi bukomeye ku Isi
bwegukana buri gikombe iyi kipe izakinira, ndetse butsinda buri umwe.
Messi
na Neymar bagiye gukinana ku nshuro ya kabiri nyuma yo kubana muri FC Barcelona
hagati ya 2013 na 2017, yagaragaye asa n’uwemeza ko byarangiye, aho yashyize
hanze ifoto ari kumwe na Messi, ayikurikiza amagambo agira ati “Turasubiranye”.
Ubwo
bari kumwe i Camp Nou, batwaye ibikombe bibiri bya La Liga, Copa del Rey eshatu
na UEFA Champions League.
Ubusatirizi bwa Messi, Mbappe na Neymar muri PSG burindwa mubi
TANGA IGITECYEREZO