Nyuma y’imyaka 21 yari amaze i Catalonia akinira FC Barcelona, rutahizamu w’umunya-Argentine Lionel Messi yayisohotsemo yerekeza muri Paris Saint Germain aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kuzongerwa, ahabwa nimero 30 atari amenyereweho, ahigira gukorera amateka mashya iyi kipe n’abafana bayo.
Ku
Cyumweru tariki ya 08 Kanama 2021, mu marira menshi n’agahinda, Messi yasezeye
ku muryango mugari wa FC Barcelona yari amazemo imyaka 21, avuga ko yifuzaga
gukomeza gukinira iyi kipe ariko bitakunze bitewe n’ikipe yakiniraga ndetse n’amategeko
ya shampiyona ya Espagne, agahinda n’amarira ntibyari kiuri uyu mukinnyi w’ibihe
byose muri iyi kipe ahubwo byari ku bakunzi n’abafana ba Barcelona bifuzaga kumugumana
i Camp Nou.
Icyo
gihe ni bwo Messi yanaboneyeho gutangaza ko yatangiye ibiganiro na Paris Saint
Germain ariko bataremeranya ku masezerano, nubwo byavugwaga ko hari n’andi
makipe amwifuza arimo Manchester City yo mu Bwongereza.
Ku
wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, nibwo Lionel Messi n’umuryango we bafashe
rutemikirere bava i Catalonia berekeza i Paris kurangizanya na PSG, aho bari
bategerejwe n’imbaga mu mujyi wa Paris.
Akigera
i Paris, Messi yakiriwe nka Yesu ageze i Yerusalemu ahabwa impundu n’ikaze n’imbaga
y’abafana benshi bari baje kwihera ijisho iki cyamamare muri ruhago ku Isi kigiye
gukinira Paris Saint Germain.
Nyuma
yo gusuhuza abafana Messi yakomereje ku bitaro gukora ikizamini cy’ubuzima,
ndetse ahita ashyira ku mukono amasezerano y’imyaka ibiri azakinira iyi kipe,
ashobora kongerwaho umwaka umwe, ndetse ahabwa nimero 30 azajya yambara muri
iyi kipe, nimero Atari amenyereweho.
Nyuma
y’ibyo Messi yatemberejwe ku kibuga Parcs des Prince azajya akiniraho.
Aganira
n’urubuga rwa internet rwa Paris Saint-Germain, Messi yagize ati “Ntegereje
gutangira urugendo rushya hano i Paris. Ikipe n’icyerekezo cyayo bihura cyane
n’intego zanjye”.
Yakomeje
agira ati “Nzi uburyo abatoza n’abakinnyi bari hano ari abanyempano. Niteguye
gukorana na bo, tukubaka ikintu gikomeye ku ikipe n’abafana. Si njye uzabona
nkandagiza ikirenge mu kibuga cya Parc des Princes”.
Perezida
wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaifi, yavuze ko kugira Messi bizafasha
iyi kipe gukora amateka ku Isi.
Yagize
ati “Nishimiye ko Messi yahisemo kuza muri Paris St-Germain kandi dutewe ishema
no kumuha ikaze i Paris hamwe n’umuryango we”.
Messi
ufite amateka akomeye i Catalonia yari amaze imyaka 21, yatsindiye Barcelona
ibitego 672 mu mikino 778 mu myaka 13 yakiniye ikipe nkuru.
Messi
w’imyaka 34 agiye kuzajya ahembwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka muri PSG
ndetse azanwe kugira ngo aheshe iyi kipe igikombe cya UEFA Champions League
itaratwara mu mateka yayo.
Messi
na Neymar bagiye gukinana ku nshuro ya kabiri nyuma yo kubana muri FC Barcelona
hagati ya 2013 na 2017, yagaragaye asa n’uwemeza ko byarangiye, aho yashyize
hanze ifoto ari kumwe na Messi, ayikurikiza amagambo agira ati “Turasubiranye”.
Ubwo
bari kumwe i Camp Nou, batwaye ibikombe bibiri bya La Liga, Copa del Rey eshatu
na UEFA Champions League.
TANGA IGITECYEREZO