RFL
Kigali

FC Barcelona mu byago! Nyuma y’igenda rya Messi, yavunikishije rutahizamu ugiye kumara ibyumweru 10 adakina

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/08/2021 17:31
0


Uwavuga ko ikipe ya FC Barcelona iri mu bihe bibi ntiyaba yibeshye cyangwa akabije, nyuma yo gutandukana na rutahizamu wayo w’ibihe byose, Lionel Messi, iratangira umwaka w’imikino itanafite Sergio Aguero wamaze kuvunika akaba azamara ibyumweru 10 adakina.



Nyuma y’ibizamini by’ubuzima byakorewe abakinnyi bose ba FC Barcelona, abaganga b’iyi kipe bemeje ko rutahizamu w’umunya-Argentine, Sergio Aguero afite ikibazo cy’imvune ku itako ry’iburyo bityo ko Azamara ibyumweru 10 adakina.

Bivuze ko Aguero azagaruka mu kibuga mu Ugushyingo 2021, shampiyona ya Espagne La Liga igeze aharyoshye.

Ibi byatangajwe nyuma y’umukino FC Barcelona yari imaze gutsinda Juventus ibitego 3-0.

Aya makuru atari meza kuri iyi kipe aje asanga amaze iminsi yarashenguye abakunzi n’abafana ba FC Barcelona yatandukanye na Lionel Messi wafatwaga nk’ikigirwamana cy’i Catalonia mu myaka 21 yose yahamaze, kuko niwe mukinnyi ufite amateka akomeye kuruta abandi bayikiniye ndetse niwe wayikiniye imyaka myinshi abasha kuyihesha buri gikombe yitabiriye.

Tariki ya 31 Gicurasi nibwo Aguero yasinyiye FC Barcelona akubutse muri Manchester City yo mu Bwongereza yari amazemo imyaka 10 ayikinira.

N’ubwo shampiyona igiye gutangira afite imvune, Aguero yitezweho kuba umusimbura wa Suarez muri FC Barcelona y’umutoza Ronald Koeman utaremeza abafana b’iyi kipe bafite umujinya w’umuranduranzuzi kubera gutandukana na Messi.

Sergio Aguero agiye kumara hanze y'ikibuga ibyumweru 10 adakina





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND