RFL
Kigali

Michael Sarpong na Haruna mu bakinnyi 7 basezerewe na Yanga Africans

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/07/2021 14:19
0


Ikipe ya Yanga Africans yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania, yafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi barindwi mu icumi b’abanyamahanga bayikiniye umwaka ushize w’imikino, barimo rutahizamu Michael Sarpong n’Umunyarwanda Haruna Niyonzima.



Yanga yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Tanzania mu mwaka ushize w’imikino, gusa ntabwo byanyuze ubuyobozi n’abafana b’iyi kipe ishaka kongera kwegukana igikombe cya shampiyona, ari nayo mpamvu yahisemo gusezerera abanyamahanga 7 barimo benshi bari bayimazemo umwaka umwe.

Mu bakinnyi batazakomezanya n’iyi kipe barimo; umunyarwanda Haruna Niyonzima banamaze gusezera mbere y’uko shampiyona isozwa, rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong uyimazemo umwaka umwe n’abarundi babiri barimo Fiston Abdul Razak na Saido Ntibazonkiza.

Abakinnyi barindwi basezerewe na Yanga Africans ni:

1.Farouk Shikhalo (Kenya)

2.Lamine Moro (Ghana)

3.Carlos Carlinhos (Angola)

4.Haruna Niyonzima (Rwanda)

5.Saido Ntibazonkiza (Burundi)

6.Fiston Abdul Razak (Burundi)

7.Michael Sarpong (Ghana)

Nyuma yo gutandukana na Yanga, Haruna Niyonzima yahise asinya amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali yari yavuyemo mu 2020. Abakinnyi batatu b’abanyamahanga bazasigara muri Yanga ni Mukoko Serge Tunombe, Tuisila Kisinda na Yacouba Songne.

Iyi kipe kandi ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka utaha w’imikino, ifite intego yo kugura abakinnyi bashya batanu kandi bakomeye bazayifasha guhangara mukeba wayo, Simba Sports Club imaze igihe yarayifashe ku gakanu.

Barindwi barimo Michael Sarpong basezerewe na Yanga

Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi 7 basezerewe na Yanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND