RFL
Kigali

Dore ibintu 5 Messi na Cristiano Ronaldo bahuriyeho n'ubwo abantu babafata nk'abakinnyi bahanganye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/07/2021 9:09
0


Biragoye kuba wabona umuntu ufana Lionel Messi na Cristiano Ronaldo icyarimwe muri iki gihe, ndetse byanakugora kubona umuntu ufana Argentina na Portugal ibihungu aba bakinnyi bakomokamo.



Cristiano Ronaldo afite abafana benshi yakuye muri Manchester United bazamukana muri Real Madrid byanatumye ikipe y'igihugu ya Portugal yunguka abafana benshi mu bice bitandukanye by'Isi. Ninako bimeze kuri Lionel Messi umaze gukinira ikipe imwe gusa ya Barcelona, ariko akaba yaragize afana benshi batandukanye na Argentina ibyungukiramo.


Ubundi gufana umwe muri aba bakinnyi ni nko kuba umuhungu cyangwa umukobwa ntabwo wabiba byose icyarimwe ahubwo ujya ku ruhande rumwe ari nako utafana aba bagabo icyarimwe. N'ubwo ari abakinnyi bamaze imyaka isaga icumi bahanganye by’umwihariko muri Real Madrid na Barcelona, bafite ibintu bibahuza haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo. Twahisemo rero kurebera hamwe ibintu 5 aba bagabo bahuriyeho n'ubwo abantu benshi babafata nk'abakinnyi ba abahangana ariko habuze uganza undi.


Cristiano Ronaldo iminsi arusha Lionel Messi ni nayo umwana we arusha umwana wa Lionel Messi. Ronaldo yavutse tariki 5 Gashyantare 1985, mu gihe Messi yavutse 24 Kamena 1987, hagati yabo harimo iminsi 869  ingana n'iminsi iri hagati ya Ronaldo Jr na Thiago Messi kuko Thiago Messi yavutse tariki 2 Ugushyingo 2012, naho Ronaldo Jr avuka tariki 17 Kamena 2010.


Mateo Messi umwana wa kabiri wa Messi 

Umwana wa 2 wa Ronaldo izina rye rya kabiri yitiranwa n'izina rya Kabiri ry'umwana wa Messi. Umwana wa Kabiri wa Ronaldo yitwa Mateo Ronaldo mu gihe umwana wa Kabiri wa Messi yitwa Mateo Messi Roccuzzo.


Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bose batwaye ibikombe by'ibihugu byabo bwa mbere ku itari imwe mu kwezi kumwe. Ronaldo ni we wabanje kwegukana igikombe ari kumwe na Portugal mu 2016 aha byari tariki 10 Kamena ndetse na Lionel Messi ejobundi yegukana Copa America ari kumwe na Argentina tariki 10 Kamena.


Ronaldo ni Kapiteni wa Portugal 

Ronaldo na Messi ntibigeze batsinda ku mukino wa nyuma mu bihugu byabo kandi bose bahuye n'ibihugu byari byakiriye. Tariki 10 Kamena Portugal yatsinze ubufaransa bwari bwakiriye irushanwa igitego 1 ku busa igitego cyatsinzwe na Eder ku munota wa 109. Tariki 10 Kamena Argentina yatsinze Brazil yari yakiriye irushanwa igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Angel di Maria ku munota wa 22.


Messi ni Kapiteni wa Arigentina 

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batsinze ibitego bingana mu myaka 4 yikurikiranya Ronaldo mu 2011 yatsinze ibitego 60, 2012 ibitego 63, 2013 ibitego 69, 2014 ibitego 61, bihwanye n'ibitego 253. Naho Lionel Messi mu 2011 yatsinze ibitego 59, mu 2012 atsinda ibitego 91, mu 2013 atsinda ibitego 45, mu 2014 atsinda ibitego 58 byose bihwanye n'ibitego 253.

Ihangana rya Ronaldo w'imyaka 36 ukomoka muri Portugal na Lionel Messi w'imyaka 34 ukomoka muri Argentina, bizagorana kuzabona iririsimbura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND